Niba uri umwana w’Imana manuka uve kumusaraba /Ev. Donna Maman Vany.

Muri uru rugendo duhura na byinshi mubyo duhura nabyo harimo ibiduca intege, ibyo gusuzugurwa ndetse n ibidukurura bidukura ku Musaraba.

Ibyo si igitangaza rero Umwami wacu nawe niko byamugendekeye ariko mbere y’uko dukomeza, twibukiranye ko Umusaraba   ku muntu utaramenya Imana ari inzira imuhindura kuba umwana w’Imana.

Naho kubamenye Imana, Umusaraba ushatse kuvuga  kwemera gukurikira Imana utitaye kucyo byagusaba byagutwara  icyo aricyo cyose.

Reka dusome

Matayo27 :38 -44

Maze abambuzi babiri bababambana na we, umwe iburyo bwe undi ibumoso. Abahisi baramutuka bamuzunguriza imitwe baravuga bati”Wowe usenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu, ikize Niba uri Umwana w’Imana, manuka uve ku musaraba.”

Abo bari rubanda bihitiraga batinyuka ku mubwira gutyo, ariko Yesu ntiyawuvuyeho. Aba bahisi tugereranya n’abatarakizwa.

Bamwe bo mu miryango, Bamwe duturanye, Abo dukorana se ……. bakubwira bati “Ariko se wakoze nkatwe ukabona ibi n’ibi …, Wagiye mubapfumu bakakuvura ko kanaka yagiyeyo, Urinda umera utyo watanze akantu …”

Ikibabaje rero si  abo gusa babwiye Yesu kuva ku Musaraba ngo akunde yemerwe kuko iyo umanutse gato usanga abatambyi nabo bataramworoheye Kuko Abatambyi bakuru n’abanditsi n’abakuru na bo bashinyagura batyo bati “Yakijije abandi, ntabasha kwikiza. Ko ari umwami w’Abisirayeli, namanuke ave ku musaraba nonaha, natwe turamwemera.”

Munyumvire abatambyi bamusabaga kuvaho ngo babone kumwemera.

Bakomeza bamushinyagurira Ngo: Yiringiye Imana, ngaho nimukize nonaha, niba imukunda kuko yavuze ati ‘Ndi Umwana w’Imana.’ ”

Bariya bantu tugereranya n’abanyedini b’ubu baba bakubwira ngo ese twebwe ubona tudakizwa ko dukora ibi …, Niba ushaka kwemerwa, Kugirango tubone kwemerwa wagombye gusa n’abandi, Kugirango ukundwe  na benshi, umenyekane cyane, uvugwe neza na benshi; abagusura bagwire, kora gutya natwe turabikora kandi ntibitubuza gukorera Imana…

Ikibabaje kandi gitangaje ni uko n’abambuzi babambanywe na we, na bo bamutuka batyo bamusaba kuva ku Musaraba.

Muri uru rugendo uzahura na benshi bawugukuraho ariko abagusaba kuwihanganira bazaba bake cyane.

Ubwo muzi ko n’abasirikali  nabo batibubujije kumubwira ko akwiye kuva ku musaraba niba koko ari umwana w Imana

Luka 23:35-37

Abantu barahagarara bareba. Abatware na bo baramukoba cyane bati”Yakijije aba ndi, ngaho na we niyikize niba ari we Kristo watoranijwe n’Imana.”

Abasirikare (Abasilikali = abagufiteho ubushobizi mu isi) na bo baramushinyagurira, bamwegereye bamuha inzoga isharira nta kibi batamukoreye;  baramusuzuguye bihagije berekana ko ntacyo ashoboye niba atikuye aho hantu.

Bose bahurizaga ku ijambo rimwe bati” Niba uri umwami w’Abayuda ikize.” Abo bose tuvuze hejuru natwe tujya duhura nabo  badusaba kuva ku musaraba kugirango tubone kwemerwa, Tubone gusa n abandi, Gukundwa na benshi, Kuvugwa neza na benshi, Tugire inshuti nyinshi; Ibi kandi iyo ubyanze ingaruka z’umusaraba ziragukurikirana.

Yesu yarabyanze baramubamba bamwica urwagashinyaguro. Bamwambika ubusa  baramutuka, baramucira, bamubwira ibyo bashatse, igikombe aremera akinyweraho ariko nubwo yapfuye yaje guhabwa izina riruta andi mazina.

Natwe rero, twe kuwuvaho ngo dukunde dushimwe na benshi nubwo badutuka cyangwa bakadusuzugura cyangwa tukangwa nyuma y’ibyo byose tuzahanagurwa nitugera mu Ijuru kandi duhabwe ibyasezeranijwe. Twe gusa n’abandi ngo dukunde twemerwe.

Mugume kumusaraba naho mwabizira; na Yesu byamubayeho kandi tugomba kugera ikirenjye mu cye.

 

Umwigisha: Donna Mma Vany