Mu buryo bumwe, niba Imana yararemye byose, ubwo twafata umwanzuro ko mubyo yaremye harimo n’ikibi. Ariko rero, ikibi si ikintu cyaremwa, nk’amabuye cyangwa ibiti.
Ntiwabona indobo yuzuye ikibi. Ikibi ntabwo kibaho ubwacyo, ahubwo ni ukutabaho kw’icyiza. Urugero, imyobo ibaho, ariko ibaho kuko haba hatari ubutaka.
Ni nako rero Imana ubwo yaremaga, ibyo yaremye byose byari byiza. Kimwe mu bintu byiza Imana yaremye harimo ibiremwa byashoboraga gutoranyamo ineza.
Ariko kugira ngo habeho guhitamo nyakuri, Imana yabyemereye ko habaho irindi hitamo. Nuko rero yemerera abamalayika n’abantu bose gutoranyamo ineza cyangwa kwanga ineza (ikibi). Iyo habayeho ikintu kitagenze neza kandi hari hiteguwe ineza, icyo nicyo twita ikibi, ariko ibyo ntibivuga ko ari ikiremwa Imana yahanze.
Ariko wenda reka dukomeze dutange urundi rugero. Umuntu abajije ati ese imbeho ibaho?, wasubiza uti yego, imbeho ibaho. Ariko mu byukuri, ibyo sibyo. Imbeho ntabwo ibaho, ahubwo ni ubushyuhe budahari.
Nanone, umwijima ntubaho; ni umucyo uba udahari. Ikibi ni iyo Icyiza kidahari, cyangwa tubivuze ukundi, ikibi ni aho Imana itari. Imana ntabwo yaremye ikibi, gusa nuko yemeye ko icyiza gishobora kudatoranywamo.
Imana ntabwo rero yaremye inabi, ariko yemera ko ibaho. Iyo Imana itaza kwemera ko ikibi kibaho, ubwo abantu n’abamalayika bari kuba bakunda Imana kuko nta kundi, nta yandi mahitamo.
Ntiyashakaga imashini zikora icyo ishaka kubera ko yaziremye gutyo. Imana yemeye ko ikibi cyabaho kugira ngo tugire umudendezo nyakuri, dutoranyemo kuyikunda no kuyikorera cyangwa kuyitaza.
Twe nk’abafite iherezo twese, ntabwo dushobora kumva Imana Ihoraho (Abaroma 11:33-34). Akenshi dukeka ko twumva impamvu iri gukora ikintu runaka, ariko kera kabaye tukamenya ko hari ikindi Imana yari igambiriye twe tutari tuzi. Burya Imana irebera mu kwera, uguhoraho kwayo.
Ikindi wakwibaza ni impamvu Imana yashyize Adamu na Eva ku isi kandi izi neza ko bazacumura, bakinjiza icyaha, urupfu n’indi mibabaro mu bantu?
Ni iyihe mpamvu itaturemye ngo itugumishe mu ijuru aho twari kubaho mu gukiranuka nta mibabaro? Bene ibyo bibazo ntabwo ubwenge bwacu bwabibonera ibisubizo tukiri muri uyu mubiri. Gusa icyo dukwiye kumenya nuko ibyo Imana ikora byose ari byiza, birimo gukiranuka, buri gihe bikayizanira icyubahiro.
Imana rero yemeye ko ikibi kibaho kugira ngo itange amahitamo nyakuri yo kuyikunda cyangwa kutayikunda. Imana ntiyaremye ikibi, ariko yacyemereye kubaho. Iyo Imana itaza kwemera ikibi, twari kuba tuyikunda kubera nta kundi twabigenza, bidaturutse mu rukundo nyakuri tuyifitiye rutuma twanga ikibi cyayibabaza.