Imana ishobora kukuvugaho ibintu bigatinda ndetse ugacika intege bikazajya gusohora wowe waraguye ugahomba nyamara niba hari icyo Imana yakuvuzeho yinambeho kandi ukomeze kuyishimira kuzageza isezerano risohoye: Rev KARANGWA John
Imana ntireba nk’abantu kandi imyaka 1000 ku Mana ingana n’umunsi umwe ku bantu, niba Imana yarakuvuzeho ntiwamenya igihe iryo sezerano rizasohorera, wowe icyo usabwa ni ukuyinambaho kandi ugakomeza kuyishimira kuko ntijya yibagirwa ko hari icyo yagusezeranyije cyangwa yakuvuzeho.
Umuntu mushobora kugirana gahunda bwacya mwahura ugasanga uretse no kwibuka gahunda mwagiranye nawe ubwawe ntabwo akwibuka ariko Imana yo ntiteye nk’abantu. Imana yibuka natwe abantu tutagira epfo na ruguru, Imana yibuka natwe tutagira kirengera ikatugaburira twakabaye twicwa n’inzara, Imana igusha imvura mu mirima y’abakiranuka n’abadakiranuka.
Imana yacu ni inyembabazi kugeza n’aho yagusezeranya ibintu ukivuka ariko wayijya kure ikaba ikwihoreye kuzageza ugarutse ikagusohoreza amasezerano icyakora utagarutse ntabwo yayasohoza.
Icyo usabwa ni ukuyiba hafi mu bihe byose kabone n’ubwo waba uri umunyantege nkeya kubera ko iyo wishingikirije Imana iragutabara.
Bakundwa nimureke gucibwa intege n’amasezerano atinda gusohora ngo mwihebe ndetse munave ku Mana yanyu kuko hari igihe wayivaho nyamara aribwo yari ije kugutabara.
Ujye wibuka icyo Imana yagukoreye utarebye icyo Imana yagukoreye uyu munsi. Ushobora guhura n’umwana mutoya ukamuhutaza utazi icyo ejo azaba bwacya akaba Minisitiri ugasanga ugiye kumupfukamira wikandagira, ujye uhora witwararika mu minsi yose y’ubuzima bwawe bwose haba ku bantu ndetse n’imbere y’Imana.
Umwigisha: Rev KARANGWA John