Ni uwuhe murage uzasiga?

Imigani 13:22
Umuntu mwiza asiga umwandu uzagera ku buzukuru be, Kandi ubutunzi bw’abanyabyaha bubikiwe abakiranutsi.

Maze gusoma no gutekereza kuri Iki cyanditswe, nasanze bishoboka ko umuntu uzwi nk’umukene mu buzima busanzwe, asigira abamukomokaho umurage uruta uw’umuherwe asigira abamukomokaho. Biterwa n’ibyo buri wese yahaye agaciro akiriho n’uburyo yateguye umurage azasigira abe.

Imana iguhe gutegurira abawe umurage nyawo.

 

Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko