Ni muri Yesu tuvoma Gukiranuka – Musabyimana Bonifride

Ni muri Yesu tuvoma Gukiranuka – Musabyimana Bonifride

“Ikibwiriza:Yohana 15:1-8

Intego: Ni muri Yesu tuvoma Gukiranuka.

a. Amagambo abanza: 2Timoteyo 3:16

Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana Kandi bigira umumaro wo 1. Kwigisha umuntu 2. Kumwemeza ibyaha bye 3. Kumutunganya  4. Kumuhanira Gukiranuka. Natwe rero twemerere umwuka were iri jambo tugiye kwiga rikore iyi mirimo 4 mubugingo bwacu.

b. Igihimba :Yesu yaciye uyu mugani afatiye urugero kugiti cy’umuzabibu. Yitegereje uko gikorerwa n’uko amashami y’imburamumaro akurwaho n’abahinzi bagasiga ay’ingenzi azera imbuto, uko ayo mashami avoma ibiyatunga mugihimba agakunda akera imbuto nyinshi, afatiraho aha abigishwa be iki kigisho. Yigereranyije n’umuzabibu abigishwa abita amashami Data nawe avuga ko ari nyirawo uwuhingira. Uyu munsi si abigishwa babwirwa ahubwo nitwe abakristo twizeye tugaterwa kumuzabibu nk’amashami yawo.

Intego nkuru 4:

1. Mumuzabibu cg muri Yesu cg mumategeko n’amabwiriza ya Yesu niho TWEREZWA. Iyo twumvise ijambo riduhanira Gukiranuka tukihana amaraso ya Yesu aratweza. Yohana15:3

2. Mumuzabibu cg muri Yesu niho dukura imbaraga zo kwera   imbuto z’umwuka muburyo buhoraho.Yohana 15:5

3. Kuguma mumuzabibu cg muri Yesu biduha ubushizi bw’ubwoba bwo gusaba Data icyo dushaka mu izina rya Yesu. Yohana15:7

4. Kutaguma mumuzabibu cg muri Yesu bizana urupfu. Icyaha nirwo rubori rw’urupfu. Kuva mumategeko n’amabwiriza ya Yesu ugahinduka ikigenge bizana kurimbuka kw’iteka. Yohana 15:6

Umwanzuro.

1. Kugirango umuntu aterwe kumuzabibu nk’ishami bimusaba kwemera no kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe

2. Umuntu ashobora kuba ari ishami kumuzabibu yarabonye ibikenewe byose ngo yere imbuto nyamara ntazere.

3. Umuntu ashobora kuba ishami kumuzabibu ariko akera imbuto nke Kandi ntizihoreho.

Yesaya 64:4 kuri a yaho haratubwira ngo””Uhura nunezererwa gukora ibyo Gukiranuka akabikora, n’abagendera munzira zawe bakwibuka. Ibi biratwereka ko gukora ibyo Gukiranuka tubishobozwa no guhora twibwira amagambo y’Imana, Amategeko n’amabwiriza yaYo. Umeze atyo Yesu aramusanga AKAMUSHOBOZA.

DATA ARASHAKA KO TWERA IMBUTO NYINSHI Kandi ZIGUMAHO.

Dusenge:

Turasenga mubyiciro bibiri. Icyiciro cya mbere dusengera ni abifuza kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo. Nabo bagaterwa kumuzabibu. Bagatangira kuvoma ibibatunga mumuzabibu.

Icyiciro cya 2 dusengera ni amashami asanzwe kumuzabibu ariko Akaba atabasha kwera imbuto ndetse nayera nke zidahagije kandi rimwe na rimwe. Turabasabira imbaraga zo kwera imbuto NYINSHI zihoraho.

Yesu abahe umugisha kubwo kwakira ijambo ry’Imana no Kuryumvira. “

Umwigisha: Musabyimana Bonifride