Dusome Mika 6:8 Yewe mwana w’umuntu we yakweretse icyiza icyo ari cyo.Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.
Muri make mu buzima bwacu bwa buri munsi, dukurikije ibyo umuhanga witwa Maslow yavuze, buri wese agenda agira ibyo akenera .Hari iby’ibanze buri wese akenera ariko urwego rw’uyu muhanga rwa gatanu hari bimwe bamwe babona badakeneye bitewe n’urwego bariho.
Umwanditsi wa Bibiliya na we ati abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakishe gukora neza badacogora.
Hari ibyo dukora twiyuha akuya kugira ngo tugere ku byo dukenera ariko Ijambo ry’Imana rimaze kuduha inzira eshatu zatuma tugera ku byo dukenera tukiri mu isi ariko nyuma ikazaduha n’ubugingo buhoraho.
Icya mbere Gukiranuka: Gukiranuka ni ukubaha Imana ukagenda ukora ibyo ishaka ndetse byaba na ngombwa ikaguhamiriza nka Yobu. Usomye muri Zaburi 34:18 atubwira Uburyo iyo ukiranuka ugataka Uwiteka arakumva akanagukiza amakuba n’ibyago byacu byose
Icya kabiri Ni ukubabarira Kubabarira ni uguha imbabazi uwaguhemukiye. Aha yewe si na ngombwa ko uwagukoshereje agusaba n’imbabazi. Ndetse ku mukristo ni itegeko kubabarira. Mu isengesho Yesu yigishije abigishwa be hari aho yageze ati Utubabarire ibyaha byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho. Aha kubabarira ntituze kubyitiranya no kwemera kuba insina ngufi cg ukabererekera ikibi.
Iyi minsi kubabarira birabuze mu bakristo. Mureke twisuzume.
Usomye muri Matayo 18:23-35 tuhasanga inkuru z’umugaragu mubi wababariwe we ntababarire
Dusomye kandi muri Efeso 4:26 haduhana kurakara Umunsi ukarinda wira tukirakajwe n’uwaducumuyeho
Icya gatatu ni uguca bugufi Dufite ingero nyinshi z’abatubanjirije muri uru rugendo bagiye bagaragaraho guca bugufi: Pawulo, Dawidi, Yosefu n’abandi… ndetse no mu bategarugori twavuga nka Hana,Elizabeti,Rusi kwa Naomi, Esiteri n’abandi.
Ijambo ry’Imana ritubwira ko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru ariko uwishyira hejuru azacishwa bugufi (Imigani 18:12).
Nsoje mbasaba bakristo bavandimwe kurangwa n’ibi bintu bitatu Gukiranuka,kubabarira no kugenda duciye bugufi ni yo ntwaro izadushoboza kuba Kuri uru rugamba turwana n’isi n’umubiri n’umubi naho ibindi byo ni ubusa.
Icyubahiro dushakisha ingufu ntacyo.
Inda nini iri mu bituma dukiranirwa ntidutange ibyacumi n’amaturo. Ntidufashe abakene, imfubyi n’abapfakazi ahubwo tugahora mu maganya dusenga ngo mpa mpa mpa, ibiganza byacu bitarekura natwe ntacyo Imana yaduha.Gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa .
Gutinda cyane ku bandi aho kwisuzuma ubwacu n’ibindi n’ibindi.
Mbifurije umugisha w’Imana
Ndayisenga Esron Mwene so muri Kristo Yesu,
Amen