Ni iki Bibiliya ivuga ku mudendezo wa Gikristo?

Umudendezo wa gikristo cyangwa w’umukristo biblia iwusobanura mu buryo butandukanye. Urugero, umudendezo w’umukristo ushobora gusobanura ko yabatuwe ku rubanza rw’ibyaha kubwo kwizera Yesu Kristo (Yoh 8:31-36; Abarom 6:23). Na none, umudendezo w’umukristo ushobora kugaragaza ko yabatuwe ku mbaraga z’icyaha kubwo kwizera Yesu Kristo (Abarom 6:5-6,14). Si ibyo gusa, umudendezo w’umukristo ushobora kuvuga ko abakristo batagitwarwa n’amategeko ya Mose ariyo yamenyeshaga umuntu icyaha ariko ntakimubabarire habe no kumweza (Abarom 3:20-22).

Hanyuma kandi, umudendezo ushobora kuvuga ko abakristo bataboshywe na buri kintu cyose Biblia itabuzanya. Bityo umuntu ashobora kugikora nta mutima umucira urubanza, igihe kitabera undi mukristo igisitaza cyangwa kitamugusha (Abarom 14:12-16). Ibyinshi muri ibi usanga ari ntugakore iki, cyangwa ukwiye gukora kino, wenda nko kutambara ubwoko runaka bw’imyenda, kubyina, kureba za films, kunywera mu ruhame, n’ibindi…… Nkuko mu Baroma 14 habivuga, ibintu ijambo ry’Imana rishobora kuba ritabibuzanya,ariko bishobora kuba bibi cyangwa bikabangamira imikurire yo mu mwuka, bikica se ubuhamya kandi bikaba byabera abandi bakristo igisitaza.

Gusa na none, abakristo bagerageje kuyoborwa cyane n’umudendezo, akenshi bagwa mu mutego wo kugira imyitwarire iruhanije bakanagorana kuyoborwa, ariko kandi, abakristo nabo birengagije uyu mudendezo bakunda kugaragazwa n’imyitwarire y’ubuhezanguni, bityo ugasanga hari ibintu byinshi batumvikanaho n’abantu muri society. Bityo, ni byiza kugenzura mu byanditswe no gusenga Imana kugira ngo umenye ko ikintu runaka kibujijwe cyangwa kitabujijwe. Niba kibujijwe, kigomba kwirindwa. Niba kandi kitabujijwe tugomba kubanza kureba ni izihe ngaruka kiribugire ku buhamya bwacu nk’abakristo kandi niba kiribuheshe Yesu icyubahiro cyangwa kimwimisha icyubahiro mu batizera badukikije cyangwa se niba gikomeza bene data cyangwa kibagusha.

Intego nkuru y’umukristo ni kubahisha Imana, gukomeza bene data, no kugira ubuhamya bwiza mu batizera. “Bene data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo ” (Abagal 5:13).

Agakiza.org