Abefeso 5:15-16 haduha amabwiriza y’uko tugomba kuba abanyabwenge mugukoresha igihe kuko ‘iminsi ari mibi’,kandi abenshi muri twe bakaba batabonako turi mu minsi mibi cyane .Icyo uyu murongo uvuga ni ukuri kandi abantu benshi ntibarakizwa ku bw’ibyo rero dukeneye gukora uko dushoboye kugirango bumve ubutumwa bwiza bukiza.
“Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge,mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.(Abefeso 5:15-16)
Buri mukristo, umugabo cyangwa umugore,abize cyangwa abatarize,bahawe amategeko amwe,ubutumwa bumwe n’intego imwe. Agomba guhesha Imana icyubahiro mu mibereho ye no kwigisha ubutumwa bwiza ibiremwa by’Imana. Muri iyi nzira,abakristo bagomba kugira ubushobozi bwo kugenda bafite ubwenge bakabasha gukoresha igihe cyabo neza.
Ku bantu bashaka kumenya gucunga igihe cyabo neza nk’uko muri Efeso 5:15-16 habidutegeka,ugomba gukora ibi bikurikira:
Menyako turi mu minsi mibi
Kugira ngo twese tugire umwete wo gukora umurimo ukomeye, dukeneye kumenya no kumva ko ibihe bikomeye bitunguranye byatera. Tugomba kumenya ko abantu bazapfa kandi bakajya mu nyenga y’umuriro nibatihana.
Ibarura ryerekana ko abagera kuri miliyoni 55.3 bapfa buri mwaka.Ni ukuvugako abantu 105 bapfa ku munota, abarenze 2 bagapfa mu isegonda imwe. Ibi ni ibintu bibabaje cyane.
Ku bw’ibi,tugomba kumva ko dukeneye kwigisha ubutumwa bwiza, tukabaho ubuzima bwerekana imbaraga z’Imana imbere y’abantu kandi tukigisha ubutumwa bukiza abantu.
Menya ko ubuzima bwacu ari bugufi
Ubuzima bwacu ni bugufi, Ntituzi niba ejo tuzabaho, ntituzi niba tuzakomeza kubaho igihe kirerekire. Icyo tugomba kumenya ni uko Imana itwemerera kubaho kubw’impamvu. Ni ngombwa kuyimenya, kuyihesha icyubahiro no kubaha ubushake bwayo. Igihe tuzaba twamenyeko ubuzima bwacu ari bugufi kandi ko nyuma y’ubu buzima tuzahura n’umucamanza, twagakwiye gutangira guhitamo igikwiye no gukoresha igihe cyacu neza.
Mose yasenze Imana agira ati: “Kuko iminsi yacu yose ishize tukiri mu mujinya wawe, imyaka yacu tuyirangiza nko gusuhuza umutima. Iminsi y’imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi, ariko kandi nitugira intege nyinshi ikagera kuri mirongo inani.Nyamara ibyiratwa byayo ni umuruho n’umubabaro,Kuko ishira vuba natwe tukaba turuhutse. Ni nde uzi imbaraga z’uburakari bwawe, akamenya umujinya wawe uko wowe ukwiriye kubahwa?Utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.”(Zaburi 90:9-12)
Haranira gusa na Kristo
“Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo umwami wacu ashaka.(Abefeso5:17), Niba tuzi ibyiza by’Imana no gukiranuka kwayo dukwiye guhitamo kumukurikira, no kumenya ubushake bw’Imana duharanira gusa na Kristo.
“Kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi.(Abaroma8:29).
Abakristo niba bashaka gusa na Kristo, bagomba kubaho ubuzima yabayeho, bagashima Imana yamubahaye agapfa kubwabo kugira ngo bakire urupfu rw’iteka, kandi bakwiye, gukwiza inkuru nziza ya Yesu Kristo bagafasha abataramumenya kumwakira no gukiza ubugingo bwabo.
Sophie @agakiza.org
Imana ibahe umugisha