Nk’uko bigaragara mu gitabo cyo kuva ( iyimukamisiri) mugice cya 12 niho Imana yatanze amabwiriza ya Pasika.
Ubundi Irijambo “Pasika” mu giheburayo Rivuga “guhita”
Byasobanuraga uko Malaika w’Imana azahita muri Egiputa,agahorera abana ba Israel.
“Kuko muri iryo joro nzanyura mu gihugu cya Egiputa nkica abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, imfura z’abantu n’uburiza bw’amatungo. N’imana z’Abanyegiputa zose nzasohoza amateka nziciriye ho. Ndi Uwiteka. Kuva12:12
Nkuko bigaragara ibihe bya Pasika n’ibyo kwitondera, kuko bibamo kumeneka kw’amaraso menshi!
Nibyo bihe kandi n’amaraso y’umucunguzi wacu yamenetse! Azize akagambane.
Mat 26:1-2
Nuko Yesu arangije ayo magambo yose abwira abigishwa be ati
“Muzi yuko iminsi ibiri nishira hazabaho Pasika, Umwana w’umuntu azagambanirwa abambwe.”
UKO WAKWITEGURA PASIKA KWIZA
Ugomba kwitandukanya n’ibitanezeza Imana byose. ibyak3:19
Kongera guha agaciro Yesu wakiriye kuko ubu niwe Pasika yawe.
Nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera kugira ngo mube irobe rishya, mube mutakirimo umusemburo wa kera koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo. 1kor5:7
Kutanezerezwa nibyo kurya gusa,ahubwo kwibuka icyo Imana yakoze iduha Mwuka Wera isoko y’umunezero wacu.
kuko ubwami bw’Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera. Rom14:17
Kwizera no kwakira imbabazi za Yesu zitagira akagero yagize kugeza naho azigiriye abamubambaga!
Luka23:34
Yesu aravuga ati “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.”..
Nkwifurije Ibihe byiza bidutegura kwambuka, tuva mubyo tumazemo igihe twerekeza mu masezerano mashya
Pastorviva.pcm@gmail.com
POWER OF CHANGE MINISTRIES