Iki ni ikibazo cyibazwa na benshi mu bakikirisitu. Rimwe iyo avuye mu masengesho yumva akomeye, afite ibyishimo byinshi, akumva ijuru ari irye. Mu gitondo yabyuka, akazi kamubanye insobe, ibibazo byamwugariza, atangiye kugenda asitara ku bitari byiza, ukabona arijimye, akabura ibitotsi, agatekereza ko izina rye Imana yarisibye, cyangwa ko hasigaye inyuguti zaryo ebyiri gusa. Uwo arongero agashakisha ahabereye amasengesho yibwira ati « reka njyeyo njye kwandikisha nanone izina ryanjye, cyangwa njye kurisibuza »
Reka turebe iki kibazo gato :
Abakirisitu benshi bashakira ibyiringiro by’agakiza no kujya mw’ijuru aho bidashakirwa. Akenshi dukunda kwibanda mu kureba uburyo tugendana n’Imana, imirimo Imana iri gukora mu buzima bwacu, uburyo dukura mu mwuka, n’uburyo twumvira kandi tugashyira mu bikorwa ijambo ry’Imana, muri make nibyo twita ubuhamya cyangwa kwera imbuto.
Nubwo ibyo navuze byose bifite agaciro kuko ari ibimenyetso byerekana uwakijijwe, ariko ibyiringiro by’agakiza (assurance of our salvation) ntibyari bikwiye kubakira kuri ibyo. Ibyiringiro by’agakiza kacu, twakwiye kubishakira mubyo Imana yo itabeshya yatugaragarije mw’Ijambo ryayo. Twizera ko twakijijwe, twishingikirije kubyo Imana yasezeranije, si kubyo twebwe twibwira mu marangamutima yacu.
Soma wumve ibyo Yohani yanditse 1 Yohani 5:11–13: “Icyo yahamije ni iki: Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo tubuherwa mu Mwana wayo. Ufite Umwana w’Imana afite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.Ibyo mbibandikiye kugira ngo mumenye ko mufite ubugingo buhoraho, mwebwe abemera Umwana w’Imana.
”Mu gihe uzi neza ko wakiye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe, ukihana ibyaha, ukemera kumukurikira no kumuha ibyawe byose ngo abitegeke, uba ufite ubugingo buhoraho.
Ugomba rero kwizera ibyo ijambo ry’Imana rikuvugaho, ntushidikanye. Agakiza kacu kubatse k’umurimo Imana yakoreye muri Yesu Krisitu k’umusaraba.
Ibi mvuze haruguru ntibitubuza kwisuzuma ngo turebe niba tugendera mu kuri kandi ko dushinze imizi mu gakiza. Nta nubwo nigisha mvuga ngo dukore ibyo twishakiye kuko Ubuntu bw’Imana bwabonetse. Ni koko kandi bwarabonetse kandi buzanira abantu bose agakiza , ariko se bwigisha abantu iki? Butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none dutegereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza, watwitangiriye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry’imirimo myiza. (Tito 2:1-14)
Urwandiko rwa mbere rwa Yohani hari aho ruhinyuza ababeshyaga ko bakijijwe ariko imigendere yabo ikerekana ibinyuranye n’agakiza. Aha bisobanura ko Atari imigenzereze yacu iduha agakiza. Imbuto ni ingaruka z’agakiza. Habanza agakiza noneho imbuto zigakurikira. Kandi nkuko igiti kiterera imbuto zose icyarimwe, kandi ngo zikurire icyarimwe, niko natwe tudakizwa umunsi umwe ngo duhite duhinduka intungane burundu mu migendere yacu. Imbere y’Imana tubarwa nk’intungane kubera gutungana kwa Kirisitu twizeye, kukatubarwaho, ariko Igihe Yesu ataragaruka, tuzakomeza iteka kugenda duhinduka, dukura muby’agakiza, turushaho kwera imbuto, twifuza kugera ku gihagararo cya Kirisitu. Yohani yatanze bimwe mubyo umuntu yarebaho ngo yisuzume muby’agakiza ke.
Wibuke ko nta numwe uriho ubyuzuza ijana kw’ijana, ahubwo biduhishurira aho twakwiye kuba tugana. Ufite ishyaka ryo kunezeza Imana, akayitunganira, kandi akaba yiyemeza guhinduka mushya umunsi k’umunsi, uwo ni uwa Krisitu kandi Umwuka wera azamufasha gukomeza gukura umunsi k’uwundi.
1. Ese wishimira kugirana ubumwe na Yesu, kuba mu materaniro, no gushyikirana n’abandi bakirisitu? (1 Yoahani 1:3).
2. Iyo wakoze icyaha, ese kirakubabaza, ukumva ushaka kucyatura no kukireka? (1 Yohani 1:8).
3. Wishimira kumva ijambo ry’Imana, kuryiga no kuryumvira nubwo bikugora? (1 Yohani 2:3-5)
4. Wishimira kandi ukiyemeza kubaho ubuzima bwo gukiranuka, intego ari uguhesha Imana icyubahiro? (1 Yohani 3:3)
Ibi bibazo niba wasubiza Yego ivuye k’umutima, byaba byerekana ko uri mu gakiza kandi ufite n’intego yo gukura no kwera imbuto.
Uwakijiwe nyakuri agomba kwera imbuto ariko urwo ni Urugendo, si ikintu umuntu yihandagaza ngo avuge ngo njyewe narazeze nararangije. Ibuka ko twakijijwe n’ubuntu bidaturutse ku mirimo twakoze, (Efeso 2:8-9), ariko kandi, imirimo yacu niyo igaragaza ko koko habayeyo agakiza k’ukuri. (Yakobo 2:17-18). Aagakiza nyakuri gaherekezwa n’imirimo.
Ni ngombwa kwibuka ko turi mu ntambara y’icyaha, umubiri na Satani. Satani ahora azerera ashaka icyuho yacamo ngo atuneshe. Mu gihe tugize icyo dukora kitari cyiza, akazi ka satani, ni ukutwemeza ko tutigeze dukizwa na rimwe, ko Imana itatuzi. Aha ni ngombwa rero kwibuka amasezerano y’Imana ku birebana n’agakiza twahawe rimwe, kandi k’ubuntu.
Ntabwo dukora imirimo cyangwa ngo dukiranuke ngo biduheshe agakiza. Dukora imirimo kandi tukishimira gukiranuka kuko twahawe agakiza.
Ntabwo twihana ibyaha ngo tubyature kugirango Imana itwemere nk’abana bayo. Turihana, tukaturira imana ibyaha byacu kuberako ari Data wa Twese udukunda, tukaba tutifuza icyazana igicu mu mushykirano wacu.
Ntabwo dutinya kandi ngo twange gukora ibyaha kugirango tutazajya mu muriro, cyangwa Imana itazaduhana. Twanga ibyaha, kuko tudashaka kubabaza Data wadukunze, kugeza ubwo atanze Yesu kudupfira k’umusaraba. Twanga ibyaha kuko tutishimira icyaricyo cyose, cyababaza Yesu, we wemeye gutanga ubugingo bwe ku bwacu.
Twibuke kandi tuzirikane ibi: Twakwanga icyaha, twagerageza ngo tutakigwamo, ibi byose na kimwe twakwishoboza. Dushoboza byose na Yesu uduha Imbaraga (Abafilipi 4:13). Kandi Imana ubwayo niyo idutera gukunda no gukora ibyo ishaka (Abafilipi 2:13).
Erega dukizwa kubw’ubuntu kubwo kwizera Krisitu, ntibituruka kuri twe, ahubwo ni Impano y’Imana. burya turi abo yaremye, ituremeye imirimo myiza iyo Imana yiteguye kera ngo tuyigeremo muri Krisitu Yesu (Abefeso 2:8-10).
Imana Data ni yo iduha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa, kugira ngo bibe nk’uko byanditswe ngo “Uwīrāta yīrāte Uwiteka.”
Narakijijwe, mpabwa n’Imana imbaraga zo kugendera mu mucyo, ntabwo ngerageza gukora ibyiza ngo nkunde nkizwe.
Nemezwa ku nzajya mw’ijuru n’Umwuka w’ihoraho, ibyiringiro nk’ibyo, mbihabwa n’Umwuka w’ihoraho.
Twahawe umwuka uduhindura abana b’Imana, utuma duhamagara Imana tukayita Data, kandi ikatwitaba. Umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana, kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we.
Abaroma 8 :15-17
Sinubatse kubyo mbona, nibyo mpura nabyo ngo nemere ko nzajya mw’ijuru, kuko aho haranyeganyega, nubatse k’urufatiro rutanyeganyega rw’byavuzwe n’Imana. Dore uko Yesu yatubwiye « Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira. Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye. Data wazimpaye aruta bose, nta wubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data. Ubwo nubatse aho, noneho ndi umunyabwenge, imvura izagwa, umuyaga uzahuha, imivu izanyituraho, ariko nzakomeza mbagaze kuko nubatse k’urutare. (Matayo 7 :24-25)
Ririmbana nanjye
Iyo ntinye ko kwizera kwanjye ari guke, kandi iyo ngiye kuneshwa Yesu niwe umfata.
Urukundo rwanjye ruke ntirwamufata, anyishimira ubwo nd’uwe Yesu niwe imfata.
Ntiyakundira ubugingo bwanjye kubura, yabucunguje igiciro Yesu niwe umfata.
Yesu aramfata akankomeza, kuko ankunda bihebuje arankomeza.
UBAKA AHO RERO
Pastor KAZURA B.Jules