Buri muntu wese yagize umuhuguza, uwamugomeye cyangwa uwamukoreye icyaha. Ni gute umukristo akwiye kwitwara iyo bigenze bityo? Bibiliya ivuga ko agomba kubabarira.
Abefeso 4:32 haravuga ngo: Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo.
Abakolosi 3:13 Mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.
Ingenzi muri ibi byanditswe byombi ni ukubabarira abandi nkuko Imana yatubabariye. Kuki rero tugomba kubabarira? Kuko Imana natwe yatubabariye.
Ubundi byari koroha iyo twari kuba tugomba kubabarira abatwikubita imbere bicuza, batwingingira kubabarira. Ariko Bibiliya itubwira ko tugomba kubabarira buri wese udukoreye icyaha, yazidusaba cyangwa atazidusaba.
Kwanga kubabarira byimazeyo byerekana umujinya n’inzigo, byombi bitajyana n’imbuto za Gikristo. Ubwo Yesu yaduhaga urugero rw’uko basenga, yavuze ko tugomba gusaba Imana imbabazi z’ibyaha byacu, nkuko natwe tubabarira ababitugiriye (Matayo 6:12).
Muri Matayo 6:14-15, Yesu yagize ati: Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu.
Kimwe n’ibindi byanditswe bivuga ku kubabarira, Matayo 6:14-15 nicyo cy’ingenzi mu kwerekana ko abanga kubabarira abandi nabo ubwabo baba batarumvise neza uburyo Imana yababariye.
Igihe cyose tutubahirije ubushake cyangwa itegeko ry’Imana, tuba tuyicumuriye. Igihe cyose duhuguje undi, tuba tumukoreye icyaha, we ubwe ndetse n’Imana. Kandi iyo dusobanukiwe uburyo Imana ibabarira burundu ibyaha byose, duhita twumva rwose ko nta rwitwazo na rumwe rwo kutagirira abandi iyo neza natwe.
Twe ubwacu, ibyaha twakoze, twacumuriye Imana ku buryo bw’iteka ryose. Niba Imana yaratubabariye bingana bityo, ni gute se twakwanga kubabarira abaducumuriye muri bikeya?
Muri Matayo 18:23-35, Yesu yaciye umugani usobanura neza neza iyo ngingo. Imana idusezeranya ko igihe cyose tuyegereye tuyisaba imbabazi, iziduhera ubuntu (1 Yohana 1:9). Natwe rero kubabarira kwacu ntikugomba kugira imbibe cyangwa iherezo, kimwe n’ubw’Imana (Luka 17:3-4).