Iyo uri umuntu wizerwa, bagenzi bawe, ababyeyi bawe n’umukoresha wawe bakugirira ikizere. Wubahiriza amategeko, ugasohoza ibyo wasezeranyije abandi, kandi ukavugisha ukuri.
Akenshi, iyo ukora ibintu byiza, abandi barakwizera kandi bakaguha umudendezo.
“Mukomeze mwigerageze mumenye uko muhagaze.”​—2 Abakorinto 13:5.
Niba ushaka ko abantu barushaho kukugirira ikizere cyangwa ko bongera kukikugirira:
Jya uba inyangamugayo.
Iyo ukunda kubeshya, abantu bahita bagutakariza ikizere. Ariko iyo uri inyangamugayo kandi ntuhishe amakosa yawe, abandi bakugirira ikizere.
Kuri iyi ngingo yo kuvugisha ukuri, hari umuntu umwe witwa Caiman yaragize ati: “Kuvugisha ukuri mu gihe nta kibazo gihari biroroha. Ariko iyo uvugisha ukuri no mu gihe bishobora kuguteza ibibazo, abandi bakugirira ikizere.”
Jya uba umuntu wiringirwa.
Ubushakashatsi bwakozwe muri Amerika, bwagaragaje ko 78 ku ijana by’abatanga akazi bavuga ko kuba umuntu wiringirwa “ari kimwe mu bintu bitatu by’ingenzi” bareba. Uramutse witoje kuba umuntu wiringirwa uhereye ubu, byazakugirira akamaro umaze gukura.
“Niringiye ko uzakora ibyo ngusabye, kandi nzi ko uzakora n’ibirenze ibyo mvuze.”​—Filemoni 21.
Jya wihangana.Uko ugenda ukura mu gihagararo, abandi bahita babibona. Icyakora bisaba igihe kugira ngo bamenye ko wakuze mu byiyumvo no mu bitekerezo.
“Mwambare . . . kwihangana.”​—Abakolosayi 3:12.