Ngire nte? Genda ugire utyo- Pastor Jules B. Kazura

Hari ubwo umuntu yibaza ati “ubuse nkanjye nafasha nde”? nkamufashisha iki se” Nkamufasha nte?

Burya gufasha mugenzi wawe nubwo bigaragara mu bikorwa ariko ni ikimenyetso cyuko umutima wawe umeze.

Nasomye inkuru y’umudamu w’umupolisi muri Argentine inshengura umutima. Ubwo uwo mudamu yari ku kazi k’uburinzi ahantu ku bitaro (Hopital), bahazanye umwanya w’igitambambuga arira bigaragara ko ashonje, nako ko agiye kwicwa n’inzara, kandi bibonekera bose ko abayeho ubuzima bubi cyane. Umwana yakomeje kurira abantu Babura icyo babikoraho.

Uwo mupolisikazi, ahita yumva mu mutima we ko akwiye kugira icyo amarira uwo mwana. Akaba rero nawe yari amaze iminsi abyaye, afite umwana yonsa, nuko asaba uburenganzira ko bamwemerera akonsa nuwo mwana wishwe n’inzara.

Amaze kubyemererwa, ntiyitaye kuri uniforme ya polisi yari yambaye, ntiyarebye kubari aho bamwitegereza, ahubwo yahereye ko yegezayo umwenda wo hejuru maze yonkereza umwana aho ngaho. Benshi bashoboraga bibazaga bati” uyu mwana turamumarira iki?” Ko nta mafaranga mfite ndakora iki? Ko ntabona aho mushyira iwanjye ndagira nte?

Abandi bashoboraga kwitotomba gusa bati“ ababyeyi b’iki gihe, ubu se uyu wataye umwana we ubu ni muzima? Abantu bashoboraga kubyitwaramo mu buryo butandukanye, ariko uwo mupolisikazi we icyo yari ashoboye gukora yagikoze kandi agikorera aho yari ari, akoresheje ibyo yari afite. Itandukaniro ryufasha akagira icyo amarira abandi ntabwo riri ahandi keretse mu mutima, naho ibyakorwa byo ni byinshi.

Umunsi umwe Yesu yarimo yigisha nuko afata ijambo asubiza uwari amubajije, ikibazo agira ati” mugenzi wanjye ninde” Yesu amusuba akoresheje umugani agira ati”Hariho umuntu wavaga i Yerusalemu amanuka i Yeriko, agwa mu gico cy’abambuzi baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa. Nuko umutambyi amanuka muri iyo nzira, amubonye arakikira arigendera. n’umulewi ahageze na we abigenza atyo, amubonye arakikira arigendera.

Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino, amushyira ku ndogobe ye amujyana mu icumbi ry’abashyitsi aramurwaza.

Bukeye bwaho yenda idenariyo ebyiri aziha nyir’icumbi ati ‘Umurwaze kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye, nzabikwishyura ngarutse.’ “Noneho utekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi w’uwo waguye mu bambuzi?” Aramusubiza ati “Ni uwamugiriye imbabazi.” Yesu aramubwira ati “Genda nawe ugire utyo.” Luka 10:25-37

Iri jambo ndabizi ko usanzwe wararyumvise, cyangwa nawe wararyigishije abandi, gusa ndagira ngo nkwereke uburyo Yesu yasubije ikibazo cy’uwashakaga kumenya mugenzi we uwo ari we.

Mu gusubiza Yesu ntabwo, yerekanye mugenzi wawe ahereye ku masano, ku turere, abo mwabanye, abo muturanye, abo mwareranywe, abo mukorana, abo musengana…………………Yesu yerekanye ko ikibazo kibaza ngo mugenzi wanjye ninde gicuritse. Yesu yasobanuye ko wowe wakwiye kwibaza ngo ninde njyewe nkwiriye kubera uw’umumaro (Mugenzi we).  Yesu yakoresheje urugero rw’abakuru b’idini (Umutambyi n’Umurewi) kugirango ahamye ko umutima mwiza udatangwa n’urwego umuntu ariho mw’idini, cyangwa intera umuntu agezeho muby’iyobokamana. Umutambyi n’umulewi babonye umuntu wakubiswe wenda gupfa baritambukira, kubera impamvu nyishi umuntu yatekereza cyangwa izindi akazihimba. Yesu yakoresheje n’urugero rw’umusamariya, kuko Abayuda batashoboraga kwibwira na rimwe ko umusamariya yakora igikorwa kizima. Akarusho noneho ni ukumva ko umusamariya yakora ibyananiye umutambyi n’umulewi. Iyi nkuru sinyigarukaho cyane kuko urayizi, reka gusa nkubwire  ibintu bitanu Yesu yerekanye umusamariya yakoze. Ibyo nibyo bikubiyemo ubuhamya bw’urukundo nyakuri kandi ruva mu mutima. Urukundo ruva mu mutima rero buryo rusaba kwitanga.

 

IBYO UMUSAMARIYA YATANZE CYANGWA YAKOZE NK’URUGERO RW’URUKUNDO RUSHYIZWE MU BIKORWA 

  1. YATANZE UMWANYA WE

Yesu aca uyu mugani yavuze ko uyu musamariya yari mu rugendo kimwe nawa mutambyi ndetse nawa mulewi.  Itandukaniro ry’umutima rero ni naryo Yesu yaciyeho akarongo cyane. Umurongo wa 31 na 32 uvuga k’umutambyi n’umulewi ugira uti” amubonye arakikira” Ku murongo wa 33 ho hagira hati” Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe

Uyu mutima wuzuye impuhwe niwo dukwiriye gusengera kuko uragenda ushira mu bantu.

Umusamariya yari mu rugendo, afite gahunda ye agiyemo, kubera umutima w’impuhwe arahagarara, yegera uwakomeretse, amupfuka inguma. Iki gikorwa sinamenya iminota cyatwaye, icyo nsoma nuko yamurwaye kugeza bukeye.

Icyo mpamya nuko hari amasaha yakoreshejwe mu gutabara kandi ataricyo yari ateganirijwe, kuko impuhwe zitari gutuma uyu muntu yitambukira.  Koko dukwiye gukoresha igihe neza ariko ntidukwiye kuba imbata z’igihe.

Igihe kirahenda k’uburyo iyo ufashe mu gihe cyawe gito ufite, ukakigenera undi muntu, ngo muganire cyangwa ukamusura arwaye cyangwa afunzwe, cyangwa ukanamubwira gusa uti “komera” burya uba ukoze ikintu gikomeye muri iyi si yihuta, aho nta muntu ufitiye umwanya abo atazi, bamwe babyita guta igihe.

Nubwo hari n’ababuriye igihe abo bibyariye, n’abo bashakanye, abo banyihanganire kuko baracyari kure. Igihe mvuga hano ni ukugitanga no kubo utazi, batazagira n’icyo bakwishyura. Yesu yagize ati “Nimuramutsa bene wanyu bonyine, abandi mubarusha iki? Mbese abapagani na bo ntibagira batyo?” Matayo 5:47

  1. YATANZE MU BINTU ATUNZE

Umurongo wa 34 uratubwira uti” aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino” nagirango nkubwira ko uyu Musamariya Yesu yatanzeho urugero, yari afite indi gahunda yateganirije aya mavuta na vino ye. Icyo gihe rero kuko ubuvuzi bwari butaratera imbere, ibyo byakoreshwaga mu komora ibikomere.

Yesu yerekanye ko iyo ushaka kuba mugenzi w’abandi, bigusaba no gutanga mubyo utunze. Iki gikorwa sinamenya cyaratwaye ubutunzi bungana iki, uramutse uvunje iyo elayo na vino mu mafaranga. Icyo mpamya nuko hari ubutunzi bwahagendeye mu gutabara, kandi ataricyo bwari buteganirijwe, kuko impuhwe zitari gutuma uyu muntu yitambukira.

Amavuta yo mu modoka burya wayashyiramo ukamujyana kubyara utamuzi nta nicyo azakwishyura, utazongera no kumubona. Ibi ntibyoroshye muri iki gihe dukora byose tubara inyungu tuzabikuramo. Uwo mu muryango wanyu aho ho uragerageza. Umutunzi aha impano akanafasha undi mutunzi, cyangwa abatunze kumurusha, ategereje ko umunsi umwe nabo bazamwitura. Umukene nawe arisumbukuruza agaha umurusha gutunga, ariko akabikora ari nko kwizigamira ngo aha wenda wa mutunzi yazamugabira, cyangwa akazabikorera abo yabyaye, ni mpa nguhe, ni ubucuruzi.

Nkwibutse aha ndavuga gutanga ku byawe, agaha uwo utazi cyangwa uwo uzi ariko uzi neza ko ntacyo azakwitura. Yesu we yagize ati “Nimukunda ababakunda gusa, muzahembwa iki? Mbese abakoresha ikoro na bo ntibagira batyo?” Matao 5:46

  1. YATANZE IMBARAGA ZE

Ubu  dusigaye dukora siporo ngo tugire ibituza binini. Abandi bakora siporo ngo bagire munda hato ,bagire umubiri uteye neza. Abandi bakayikora, kugirango tugire imbaraga n’ubuzima bwiza, kandi ibyo ni byiza rwose.

Urya neza agakora siporo agira ubuzima bwiza akanagira imbaraga. Izo mbaraga Imana ijya izikenera, atari muri korari gusa, cyangwa mu kubyina uhimbaza, nabyo bisaba ubuzima bwiza.

Burya rero ushobora kumva bavuga ngo buri wese agire icyo atanga ukavuga uti njye ntacyo mbona natanga, ariko Imana ikigutije umubiri, ukaba ufite imbaraga burya nazo wazitanga.

Yesu yakomeje avuga kuri wa musamariya, yagize ati” amushyira ku ndogobe ye amujyana mu icumbi ry’abashyitsi aramurwaza”34. Aha ndahabona umuntu usa n’umusazi mu maso y’abantu buntu, yari afite indogobe ye yigiriye muri misiyo ye, none ahisemo kugenda n’amaguru, yabize icyuya.

Hagati ya Yerusalemu na Yeriko hari ibirometero birenga makumyabiri. Indogobe ntabwo zagirwaga n’abantu bose, uyu rero yari ari mu rwego rw’abishoboye biringaniye. Yafashe icyemezo cyo kugenda n’amaguru kuko impuhwe zari mu mutima we zari nyishi.

Burya washobora guterura ibintu byuwo utazi umufasha kwimuka cyangwa ukamutwaza kuko aremerewe atibashije, uru ni urugero gusa kuko ibyakorwa ni byinshi. Iki gikorwa sinamenya calories (Imbaraga) cyatwaye uko zingana, icyo mpamya nuko izo mbaraga ataricyo yari yazigeneye, ntiyitambukiye kuko impuhwe zitari gutuma abikora.

  1. YATANZE N’ICYUBAHIRO CYE

Uramutsi uri umuturanyi w’uyu musamariya, ukaba uziko ari umuntu wifashije, akaba yavuye mu rugo ku ndogobe none mukaba muhuriye mu nzira agenda n’amaguru, ashoreye indogobe, iriho umuntu uvirirana, wakibaza uti “ibi n’ibiki?”. Indogobe ye yahindutse amaraso, nyirayo icyuya cyamurenze, kiratemba hose, ibirenge byabaye ivumbi. Wamubaza uti uyu ni ninde uhetse? Ati” simuzi” aho ibyo ntiwabifata nk’ubusazi.

Amakuru atubwira ko Yesu yakoresheje uyu mugani, agatangirira k’umutambyi utaratabaye, ndetse n’umulewi witambukiye, agira ngo yerekana ko uwari wakubiswe yari umuyuda. Ni nayo mpamvu yakoresheje izina ry’umusamariya, kuko abayuda n’abasamariya batumvikanaga.

None se Umusamariya ko ari inzigo k’umuyuda, ubwo ari bumumarire iki? Niba umutambyi atamufashije, umulewi ntamwikoze, ubwo umusamariya we noneho ntaaramuhuhuhura, uku niko umuyuda w’umubiri yari gutekereza.

Mu rundi ruhande naho, abasamaliya bari bubone mwene wabo yavuye k’undogobe, akayishyiraho umwanzi wabo wakomeretse aho atamusonze, bo bari buvuge iki? Umusamariya w’umunyempuhwe ntacyo bimubwiye, umutima w’impuhwe z’Imana uri muri we, ntutekereza ku cyubahiro cy’uwo ari we, ntanubwo ureba ku nzigo iri hagati y’ubwoko bwe n’abayuda, ahubwo agomba gukora ikiza kuko iribyo yahamagariwe ngo azaragwe ubugingo buhoraho.

Yesu arongera abwira abamwumvaga ati” “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ukunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya, ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura.” Matayo 5:43-45

Umusamariya Amaze gukora Iki gikorwa sinamenya niba abo mu muryango we no mu bwoko bwe baramwanze bakamuca burundu, icyo mpamya nuko icyubahiro cye atari yarigeze atekereza ko yagitakaza muri ubwo buryo, ariko impuhwe ntizari gutuma yitambukira.

  1. YATANZE AMAFARANGA YE

Ijambo ry’Imana riratubwira ngo “Bukeye bwaho yenda idenariyo ebyiri aziha nyir’icumbi ati ‘Umurwaze kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye, nzabikwishyura ngarutse.’”35

Umusamariya yikoze no mu mufuka. Ayo amafaranga yatanze yari yarayaruhiye, none agiye kuyatanga k’umuntu atazi, bataba muri groupe imwe, badaturanye, batiganye, batakuranye…? Idenariyo imwe yari igihembo cy’umukozi k’umunsi, umusamariya yatanze denariyo ebyiri. Kuko abaroma aribo bari bakomeye cyane muri icyo gihe, reka dufatire kuri Amerika y’ubu, maze tugereranye.

Muri Amerika umukozi muto ukora amasaha umunani akorera amadorari agera kuri $58 kuzamura. Niba yaratanze idanariyo ebyiri. ubwo yaba yaratanze amadorari 116USD, ni ukuvuga amanyarwanda hafi wenda 100000Rwf, ehhh ni menshi, nubwo ukugereranya gusa, twibuke ko ari ukayatanga k’umuntu utazi. Iri ntabwo ari ituro ryo mu rusengero, si icya cumi, ibyo biri ukwabyo.

Si imbuto basigaye badusaba mu nsengero ngo tuzibibemo zizatwungukira, ntabwo ari ayo kugura ibyuma bya korari cyangwa kubaka urusengero nubwo ibyo nabyo tugomba kubikora. Aya agendeye k’umuntu ntazi, utazagira icyo anyishyura, yewe nta nundi muntu uzi ko natayanze cyertse umugore wawe cyangwa umugabo wae ku babafite.

Nta nuwo nshaka ko hagira undi uyamenya kuko ibyayo Yesu yabivuze neza ko bidashyirwa kuri facebook agira ati “Ahubwo nugira ubuntu, ntukavuze ihembe imbere yawe nk’uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n’abantu. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.

Ahubwo wowe ho nugira ubuntu, ukuboko kwawe kw’ibumoso kwe kumenya icyo ukw’iburyo gukora, ahubwo ugire ubuntu bwawe wiherereye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.” Matayo 6:2-4. Iki gikorwa cyatwaye ubutunzi bwinshi kandi bukoreshwa kucyo butari bwarateganirijwe, kuko impuhwe zitari gutuma uyu muntu yitambukira.

 

Yesu arangije kuvuga abaza muyuda wari wamuzaniye ikibazo kibaza ngo mwene data ninde ati “Noneho utekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi w’uwo waguye mu bambuzi?”

Umuyuda wari wabajije icyo kibazo, ntiyari kubona imbaraga zo kuvuga umusamariya mw’izina kubera kubanena, ahubwo aravuga ati “Ni uwamugiriye imbabazi.” Yesu aramubwira ati “Genda nawe ugire utyo.”

 

Ntabwo ndimo ntanga amategeko y’imihango ngo mugire mutya mukore mutya, oya, nderekana gusa ko urukundo rusaba ibitambo, kandi mu buryo bufaftika. Yesu yigishaga avuga ati’ ntugomba igihe cyose kuvuga ngo mugenzi wanjye ninde, ahubwo ugomba guharanira kubera umugenzi mwiza bose. Sibyo bagukorera ahubwo nibyo ubakorera. ““Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe.” Matayo 7:12

Mwumve neza Bene Data” Iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu, natwe ikidukwiriye ni uko twatanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data.” 1Yohani 3:16”

Imana ibahe umugisha

Inkuru yuwo mupolisi wo muri argentine mwayisanga kuri: http://www.dailymail.co.uk/news/article-6071409/Heroic-female-police-officer-breastfeeds-malnourished-baby.html

 

Pastor Jules B. Kazura