Itsinda rya New Melody rimaze kwamara cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kubera ubuhanga n’amavuta biba biherekeje imiririmbire yabo.Iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi bakomeye baririmba ku giti cyabo ndetse n’abaririmbi mu makorari yandi akomeye.
Ku nshuro ya kabiri iri tsinda ryateguye igitaramo gikomeye kizahuza abaramyi bakomeye mu Rwanda barimo Dominic ashimwe ,Prosper Nkomezi ukunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye ,Shekina Worship Team yo muri Restoration church Masoro ,ndetse n’umuramyi uzaturuka muri Amerika witwa David Warld.
Ni igitaramo giteganijwe kubera kuri Kigali Conference Exhibition Village(Camp Kigali) guhera I Saa cyenda z’umugoroba.Kwinjira muri iki gitaramo biteganijwe ko ari Ubuntu nkuko amakuru aturuka mu buyobozi bwa New Melody abivuga gusa ngo hari impapuro z’ubutumire invitations z’umwihariko ku bantu bashaka gushyigikira iri tsinda mu buryo bwihariye ariko ngo buri muntu wese yemerewe kwinjira.
Neema Marie Jeanne uhagarariye iri tsinda yabwiye itangazamakuru ko bateguye iki gitaramo bagamije ivugabutumwa ndetse ko bafite intego iboneka mu Abafilipi 4:6-7
‘’ Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.
Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.’’ Igitaramo giheruka cyabereye muri Serena Hotel umwaka ushize tariki ya 30/07/2017 kikaba ari igitaramo cyanyuze imitima ya benshi . |