.
Nawe Imana ikwemere igice cya 2
3.Kubaha Imana n’abo mu rugo bose. Mbega ikintu gikomeye Koruneliyo yari yarashoboye! Kubona we,umugore we,abana be,abamuherekeza nka afande,abarinda urugo,abakozi n’abandi yari yarashoboye kubashyira ku murongo kuburyo bose bubahana Imana.
Halleluaaa, ibi bigaragara ko iwe hari uguhimbaza ,ukuramya Imana kudasanzwe.Twe bijya bitunanira ariko dukore ibishoboka byose abo tubana batubone nk’abakijijwe,abakozi bo mungo zacu batubonemo Yesu maze nabo bahindukirire Umwami.Amen
.
birababaza kuba uvuga ko ukijijwe ariko umukozi atagutangira ubuhamya,uziko ngo hari abakizwa ariko inda ndende ikabananira kuburyo umukozi wabo hari ibyo ashobora guteka ntabiryeho?
Kubahana Imana b’abo mu rugo bose biva ku imbuto twera nshuti.
4 .Kugira ubuntu kandi bwinshi.Iki kintu Koruneliyo yari agishoboye cyane.Reba nawe generali wasabwe nawe agatanga,bivuze ko ntawasonzeye iwe,abaturanyi bari baradabagiye,mbese buri wese yashakaga guhura nawe, nta muntu yasigaga kunzira ngo ni uko yambaye nabi, ubwo na lift yarayitangaga.
*Mbega ubuntu bwari muri we*! .Kuki abantu batakigira ubuntu? ariko nawe nyamara Imana ikwemere.
5.Ikintu cya gatanu gituma Imana itwemera ni *”Ugusenga ubudasiba”* Koruneliyo ntiyabujijwe gusenga n’uko akora akazi kavunannye ahubwo ngo yasengaga ubudasiba,uku gusenga ubudasiba ubundi bivuze guhora dutekereza Imana mu buzima bwacu bwose.
Koruneliyo bimaze kugaragara ko ameze neza yasuwe na Marayika maze amubwira ijambo nkunda cyane
Gusenga kwawe n’ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y’Imana”*
niba gusenga kwacu Imana ibona ari ukwihimbaza cg ibindi,tukaba tutarekura ngo dutange ntabuntu tugira mumenyeko twaba turuhira ubusa.
Ndifuza ko uyu munsi nawe gusenga kwawe byaba urwibutso imbere y’Imana.
Reka ubuntu ugira,kwitanga kwawe bibe urwibutso imbere y’Imana.
Koruneliyo nyuma y’uko ibikorwa bye bibaye urwibutso ku Mana,byatumye Imana imwoherereza umushyitsi wo kumufasha,kandi ahageze buzura Umwuka Wera ndetse bitangaza benshi. Petero nawe wari waramunzwe n’ivangura amenyako abayuda bonyine ataribo bene gukorana n’Imana gusa.
Petero bimuyobeye arerura ati *”Yoooo, nanjye menyeko mu mahanga yose ;uyubaha agakora ibyo gukuranuka Imana iramwenera”*
mu mahanga yose, mu moko yose, mu madini yose, uyubaha agakora ibyo gukiranuka buriya Imana iramwemera.
nawe uyu munsi Imana irashaka kukwemera, urasabwa ibintu bibiri gusa:
*Kubaha Imana no gukora ibyo gukiranuka.*
Nshuti reka nsoze ngusaba niba hari ibitagenda,hari icyo ijambo ry’Imana rigusabye kuzuza ,ca bugufi aho uri,fata akanya wereke Imana ibyatuma itakwemera maze wihane kandi uhereye none Imana irashaka nawe kukwemera. Yubahe gusa,ukore ibyo gukiranuka, maze ibikorwa byawe ,imyitwarire yawe ibere Imana urwibutso.
*Imana nawe ikwemere,iguhe umugisha Amen.*
Rwabasigari Dieudonné