Reka mwumve ibyindashima nabatanyurwa umwanditsi ati:ndota Musobanuzi afashe Mukristo mu ntoke,
amujyana mu nzu nto, irimo abana bato babiri bicaye ku ntebe.
Umukuru yitwaga MUNYEPFA, umuto yitwa
MWIHANGANYI. Munyepfa yasaga n’uganya cyane, ariko
Mwihanganyi yari ashyikije umutima hamwe.31
MUSOBANUZI
Mukristo arabaza ati: “Munyepfa aganyira iki?”
Musobanuzi aramusubiza ati: “Aganyira ko umurezi wabo
bombi ashaka ko bategereza kuzahaga ibyiza byabo mu itangiriro
ry’umwaka utaha. Ariko Munyepfa byose arabishaka nonaha,
Mwihanganyi yemeye gutegereza.
Nuko kuri Munyepfa haza umuntu amuzaniye isaho yuzuye
amafaranga, ayamusuka imbere. Munyepfa arayatoragura,
arayishimira; kandi aseka Mwihanganyi amuratira. Hashize
umwanya muto, aba ayamaze, arakena, asigarana ubushwambagara
gusa.
Mukristo ati: “Nsobanurira ibyo neza”.
Musobanuzi ati: “Abo bahungu ni ibishushanyo. Munyepfa ni
igishushanyo cy’ab’iyi si, Mwihanganyi ni icy’ab’igihe kizaza.
Nk’uko ubibonye, Munyepfa ashatse ibye byose none muri uyu
mwaka, bisobanurwa ngo, muri iyi si. Uko ni ko ab’iyi isi bameze:
bifuza guhabwa ibyiza byabo byose none, ntibabasha kwihangana
ngo bategereze undi mwaka (uwo niwo si yindi izaza) bagahabwa
ibyiza byabo. Ahubwo bakunda wa mugani ngo Ijana riragurwa
rirutwa n’imwe itashye, bakawurutisha iby’Imana yahamije byose
by’ibyiza byo mu gihe kizaza. Ariko wabonye uko yamaze ibye
vuba cyane, ntagire ikindi asigirana keretse ubushwambagara. Ku
iherezo ry’iyi si, uko ni ko bizaba ku bahwanye na we bose”.
Mukristo ati: “Noneho mbonye yuko Mwihanganyi ari we ufite
ubwenge bwiza, ku mpamvu nyinshi. Iya mbere ni uko ategereza
ibirushaho kuba byiza: iya kabiri ni uko azagirana ibye n’ubwiza
bwabyo, ubwo wa wundi azaba afite ubushwambagara gusa”.
Musobanuzi ati: “Ongeraho n’ibi; ubwiza bwo mu gihe kizaza
ntibuzasaza, ariko ibya none bishira vuba. Nicyo gituma Munyepfa
atagira impamvu nziza yo kuratiririza Mwihanganyi yuko yabanje
guhabwa ibyiza birutaho. Kuko ibibanza bitabura gusimburwa
n’ibiheruka, ariko ibiheruka bitagira ibibisimbura, kuko ari nta
kindi kibikurikira. Nicyo cyatumye bivugwa kuri wa mutunzi ngo
Wahawe ibyiza byawe ukiriho; Lazaro na we yahawe ibibi: none
aguwe neza hano, naho wowe urababazwa cyane (Luk 16:25)”Mukristo ati: “Noneho mbonye yuko kwifuza ibya none
atari byiza, ahubwo ko ibiruta ari ugutegereza ibizaza”.
Musobanuzi ati: “Uvuze ukuri, kuko ibiboneka ari
iby’igihe gito, naho ibitaboneka, bikaba iby’iteka ryose.
(2 Abakor 4:18). Icyakora n’ubwo bimeze bityo, ibya none
bihereranye cyane no kwifuza kw’imibiri yacu; ni cyo gituma
byumvikana vuba. Ariko ibizaza ntibigira ihuriro na kamere
y’umubiri; ni cyo gituma bigumya kunyurana”.
mugice gikurikiye soma urebe uko Satani ashaka kutuzimya Yesu akadusubizamo intege .
Donna