Muzabamenyera ku mbuto bera – Ev Ndayisenga Esron

MUZABAMENYERA KU MBUTO BERA./ Ev Ndayisenga Esron

Muri iki gihe abantu baritiranya abakijijwe n’abadakijijwe ariko ikizamara urwo rujijo ni iri jambo tugiye gusoma

Matayo 7:16-18
“Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu?
Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi. Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi n’igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza”.

Muri iki gihe hari abantu benshi bibaza itandukaniro ry’Umukristo n’utari we kubera uruvange umuntu agenda abona.Ariko umukristo mwiza areberwa ku mbuto yera. Ushatse kumenya neza ubukristo bw’umuntu, wegera abamwegereye, ukabaza ibimuvamo: mu mvugo, imyitwarire,….Kureba impano z’Umwuka ukemeza ko umuntu ari umukristo ni ukwibeshya bidasubirwaho kubera ko Bibiliya ivuga ko “Ubukristo bupimirwa ku mbuto”.

1) Nta wutagira imbuto yera( nziza cyangwa mbi)
Abagalatiya 5:19- 22.
“Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana”.
“Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana”.

2) Imbuto umukristo yera nizo zigaragaza uwo ariwe. Niyo mpamvu umwe bamwita umusambanyi kandi akomeye mu muhamagaro. Undi bakamwita umurozi, ari umu Pastori,…undi bakamwita Murokore nta nshigano agira mu Itorero.

3) Mu nzira y’agakiza umukristo ahindura imbuto yera. Ushoboye guhindura imbuto, uba ugeze ku bintu bikomeye mu gipimo cy’ubukristo.

4) Dukwiye guhora twera imbuto nk’uko igiti cy’imbuto kitera rimwe ngo kirekere aho

Nsoza nabasaba nanjye nisaba gukomeza kwera imbuto nziza kuko ni na ryo vugabutumwa rikomeye rizana abantu kuri Kristo kuko abazi kuvuga ijambo bo babaye benshi bakarivuga batanagerageza kurishyira mu bikorwa.

Imana ibahe umugisha