Imana igutabare, ikugirire neza kandi iguhe gukura mu mpande zose kugira ngo uyu mwaka hazagire urwego uvaho n’urwo ugeraho:Ev SAFARI J Pierre
Hari abantu benshi bamaze igihe ku musozi, ariko hari n’abandi bamaze igihe mu mwijima aba bantu bose hari ikintu babura, barabura gusurwa n’Imana, niyo mpamvu tubifuriza ngo mur’uyu mwaka Imana igire icyo ikorera abantu bayo.
Umuntu wasenze kuva kera imyaka ikaba ibaye myinshi turamuhumuriza kuko Imana yacu ni inyembaraga kandi ni inyembabazi, wowe uyigirire icyizere kandi uyubahe maze ibindi uyibirekere.
Hakenewe impinduka mu buzima bw’abantu ba none, niba waravutse ukaba mu mwijima nyuma ukaza gukizwa ariko ukaba ukiri ku rwego wahozeho ufite icyo ukwiriye gusaba Imana kandi icyo si ikindi ni ukuyisa ngo uhure nayo, uyibone kandi iguhindurire amateka.
Burya ibyo dukora byose Yesu aratuzi kandi buri kimwe dukora arakizi niyo mpamvu dukwiriye kureka gukora ibyaha kuko nubwo tubikora akatwihorera aba atureba ahubwo dukore neza kugira ngo tuzabone ingororano zikwiriye abamwemeye bakamwizera.
Ubundi Imana ntitanga nk’uko abantu batanga cyangwa se nk’uko abantu bibwira, Umunsi umwe Imana yaremye umuntu aracumura Imana ntiyamurimbura, bukeye itanga Yesu aza gucungura abantu, ni ikimenyetso cy’uko Imana igira imbabazi kandi ntitanga nk’uko abantu babyumva. Ishobora kutaguha V8, ishobora kutaguha inzu nziza, ishora kutaguha amafaranga menshi, ariko IMANA ni Imana kandi isezerano rigwiriyemo ibya ngomna byose ni ukubaho utunze Imana. Imana ,Uyu munsi uhure na Yesu maze bimwe byanze gukemuka bikemuke.
Yesu ajya kub