Murusheho gushaka Imana muri 2019

Abefeso 6:10.

Haravuga ngo “ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi.”

Murusheho gukomerera mu Mana, kuko iyo umuntu akomeye mu buryo bw’Imana, mu buryo bwa Mwuka, aba ari umuntu ukomeye.

Zaburi 84 :6 Hagaragaza umuntu ukomeye mu Mana. Haravuga ngo… «Hahirwa abafite mu mitima yabo inzira zijya i Siyoni; iyo bageze mu gikombe cya Baka bagihindura ahantu h’amasoko, impamvu ugomba kugwiza imbaraga z’Imana muri uyu mwaka nuko iyo ugwije imbaraga z’Imana muri wowe, uba ugwije umuriro w’Imana muri wowe, uba ufite Imana muri wowe.

Izo mbaraga zizava mu gusenga zizava mu gusoma ijambo, zizava mu gushaka Imana.

Mugire umwaka mwiza wa 2019.

Umwigisha: Prophet Claude NDAHIMANA