Muri twe harimo Imana ifite imbaraga zikiza
Kubar 24:8-9
[8]Imana yabukuye muri Egiputa ni yo ibujyana,Ifite amaboko nk’ay’imbogo,Buzarya amahanga abubereye ababisha,Buzamenagura amagufwa yabo,Buzabahinguranisha imyambi yabwo.
[9]Bwarabunze buryama nk’intare y’ingabo,Nk’intare y’ingore, bwavumburwa na nde?Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe,Uzakuvuma wese avumwe.”
Kubar 23:8
[8]Navuma nte abo Imana itavumye?Kandi narakarira nte abo Imana itarakariye?
Nshuti,nzindutse nifuza kukubwira ko Uwiteka Imana iri kumwe nawe kandi ifite ubushobozi bwo gukora ibyananiranye mu buzima bwawe.Rwose kuri Yo nta kidashoboka ije kukurwanirira.
Murakoze
Ndabakunda.