Muri byose wirate Yesu

Abantu benshi, bakunda kwirata amaboko yabo, ikibabaje nuko no mu bavuga ko bamenye Imana hari abo usanga,  bakivuga ngo ubwenge bwabo nibwo bugira icyo bubagezaho nyamara Yesu adahari ntacyagerwaho.

N’abatamuzi ni ubuntu bwe bubabeshejeho!

Yoh 15:4-5

Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.

“Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, KUKO ARI NTA CYO MUBASHA GUKORA MUTAMFITE.

Waba uri mu kazi wikorera cyangwa ukorera abandi Niba ushaka kuba indashyikirwa, ibanga ni ukubana na Yesu muri byose.

 

Amahitamo aruta ayandi ni ukwakira Yesu, icyemezo Kiza kuruta ibindi ni ukuguma muri we

 

Umwigisha: Pastor VIVA, POWER OF CHANGE MINISTRIES