Murabe maso satani akajije umurego kandi nta mpuhwe afitiye abantu: Ev. Rumenera Willy

Mu gihe bamwe barimo binezeza mu by’isi satani we ntiyicaye ahubwo akajije umurego kandi nta mikino afite niyo mpamvu abantu dusabwa kuba maso: Ev. Rumenera Willy

Mu bihe bya nyuma hazabaho ibintu bitigeze bibaho nyamara usanga abantu tuburirwa ntitwumve ariko satani akabije urwango afitiye abantu, muri iyi minsi haragaragara ibintu bitigeze bibaho, abana bishora mu biyobyabwenge, abafitanye amakimbirane mu miryango ku buryo ubona ari ibintu bitigeze bibaho nyamara mwirengagiza ko izi ari imbaraga za satani.

satani yakajije umurego arimo gukora ubugome kandi nta mpuhwe afitiye abantu niyo mpamvu buri wese akwiriye kuba maso muri ibi bihe biruhije abagenzi.

Ubu satani yitwaje intwaro yo kujyana urubyiruko mu Kunywa ibiyobyabwenge, bityo abayobozi b’amadini n’amatorero kimwe n’abandi bose bakaba bakwiriye kugira icyo bakora kuko abo babaswe n’ibiyobyabwenge ari abana b’Imana.