Mukristu avuye ku irembo yakomeje urugendo kwa musobanuzi ARAKOMANGA BISHYIRA KERA
haza kuza umuntu aramukingurira aramubaza amusaba kwisobanura mukristu amaze kwisobanura wa muntu ngo asubirayo guhamagara nyirinzu nawe ibibazo biba byinshi
Amaze kwisobanura Musobanuzi ategeka umugaragu gukongeza itabaza
Ubwo baba batangiriye ku gishushanyo kimanitse ku nzu.
Ibyicyo gishushanyo tubisanga
1 Abakorinto 4:15 – kuko nubwo mufite muri Kristo ababayobora inzovu, ntimufite ba so benshi. Ni jye wababyaje ubutumwa bwiza muri Kristo Yesu.
Abagalatiya 4:19 – Bana banjye bato, abo nongera kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe,
Amusobanurira ko bahereye aho kuko uwo muntu uriho ngo ariwe wenyine wategetswe n Imana kuzamuyobora neza ( inzandiko za Paul)