Ubushize twabonye iby inzu yari yuzuye umukungugu bakomeje kumwereka
MUKRISTU BAMUJYANA ahantu hari umuriro waka mu nkike y amabuye
hari umuntu udatuza gusukamo amazi ngo awuzimye.
Ariko umuriro ukarushaho kwaka cyane.
Amusobanurira ko uyu muriro ari ubuntu bw Imana bukorera mu mitima yacu uwo usukamo amazi ari satani ariko YESU NAWE NTAHWEMA GUSUKAMO AMAVUTA
2 Abakorinto 12: 9 –
Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.”Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho.
Ni cyo gituma ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye no guhemurwa, nzishimira n’imibabaro no kurenganywa n’ibyago. Kuko iyo mbayeumunyantege nke ari ho ndushaho kugira imbaraga.
Nubwo twahura n ibibazo dukwiye gukomera kuko ijambo ry Imana ritubwira ryeruye ko ibyago n amakuba by umukiranutsi ari byinshi ARIKO ko Imana imukiza muri byose Amina
Abavuga ko iyo ukijijwe neza nta ibibazo baratubeshya.
Turi mu isi ntituragera mu ijuru dukomeze twikomeze kurutare dutumbire Yesu wenyine twirinde gutumbira ibigeragezo
Tuzakomereza kuri Nyumba Nziza