Barakomeza bajya mu nzu nini YUZUYE UMUKUNGUGU mwinshi cyane kuko iteka batayikuburaga na hato.
musobanuzi ahamagara umugabo araza arakubura umukungugu utumukira hose, ujya mu mazuru ya Mukristo uramuzibiranya. abwir’umuja azana amazi arahaminjagira; bakubur’iyo nzu; bayiboneza bitababaje Dusobanukirwe ko, iyo nzu ni umutima w’umuntu wese utatunganijwe n’ubuntu bwiza buvugwa mu butumwa
● Umukungugu ni ibyaha yavukanye n’ibyo yoneshej’umutima n ‘byamwanduje wese
● Uwabanje gukubura bishatse kuvuga ko amategeko ya mose ahishura ibyaha ariko atabikuraho ahubwo arabihembura akabiha imbaraga
Abaroma 7: 9 – Nanjye kera nari muzima ntafite amategeko, itegeko rije icyaha kirahembuka mperako ndapfa.
Uwazany’amazi akayaminjagiramo.n’ubutumwa bwiza babwira umuntu.
Ibyaha bikurwaho n’amaraso n umwuka Wera
Ubuntu bw Imana. Yohana 15: 3 – mumaze kwezwa n’ijambo nababwiye.
1 kor 15:56 – Ibyaha ni paro rubori ❓rw’urupfu, kandi imbaraga z’ibyaha ni amategeko
Yohana 14:23 – Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo
ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we
Donna
Imana iguhe umugisha kubw’ubusobanuro bwiza
Imana iguhe umugisha kubwo kutugaburira .Amen