MUKRISTO AGEZE KWIREMBO RIRASUKIRWAHO

MUKRISTO AGEZE KWIREMBO RIRASUKIRWAHO

Mukristo amaze gusubira inyuma yarakataje hashize umwanya agera kw’irembo ahanditse ngo Mukomange , Murakingurirwa….. (Mat7:7),  Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa, aho rero atangira kuririmba akingurirwa n’uwitwa RUKUNDO.

Yamukinguriye yihuta kuko hafi aho hari IGIHOME KANDI UMUTWARE WACYO NI BEEZEBULI (kugirango mukristu ataraswa na Satani, akiri mu muryango.)
matayo 12:24

Ariko mbere yo gukingura, Rukundo yamubajije ibi bibazo:

URINDE ?
UTURUTSE HE ?
URASHAKA IKI ?

Amaze kwinjira umukumirizi amubaza uwamuyoboye inzira amakuru yose y’urugendo nibyo yahuye nabyo byose, maze mukristu aramutekerereza nawe, kuva yahaguruka n’ukuntu umugore n’abana bamugaruye, akomeza
avuga ibya mudakurwa ku ijambo na nyamujyiryanino, amugerera kubyo mu isayo gahindagasaze mbega yivugira n’ukuntu nawe yayobeye kwa Mwikirishamategeko.

Rukundo amubwira ko ahirwa kuko atamenaguwe n’uriya MUSOZI NGO KUKO WAPFIRIYEHO BENSHI KANDI UZAGWAHO N’ABANDI BENSHI

Icyo kiganiro kirangiye Mukristo abwirwa ko

ntawe babuza kwinjira bitewe n’ibyo yakoze byose (Yohana 6:37).

Ubwo ajya kumwereka inzira azanyuramo Aramwihanangiriza ko azanyura mu;
INZIRA IFUNGANYE
IDAKEBAKEBA
IHUYE N IZINDI NYINSHI ariko izo zirakebakeba kandi ni ngari

IYO NZIRA NIYO YONYINE IGOROROTSE KANDI IFUNGANYE

Mukristu yari yifitiye ikibazo cy ukuntu umutwaro wamuva ku mugongo ariko Rukundo yamubwiye ko nagera ahantu ho kuwumukiriza wonyine uzivana ku mugongo ukagwa .
Basezeranaho ariko RUKUNDO anamubwirako nagera ku nzu ya
Musobanuzi azakomanga ko nawe azamwereka byinshi .
Batandukana batyo BATI : KU MANA

REKA NSOBANURE UTUNTU TUMWE:
Umukumirizi: ni Yesu ubwe, kuko ntawe ujya kwa Data atamujyanye, ndetse nijambo yashyizeho ryo muri zaburi rivuga gusoma urya mwana. Imana mwana niwe.

RUKUNDO: Ni ugushaka kuvuga icyo Imana ishingiraho dukizwa ni urukundo rwayo gusa nirwo rutuma dutoranywa, Ariwe ari na Mukumirizi ibyo byombi bikorera muri Yesu kuko Imana yakunze abari mu isi Itanga Yesu, ntawagera kwa Data atariwe umujyanye niwe ukingura cyangwa agakumira.

Hanyuma icyo Umwuka Wera akora ni UGUSOBANURA kuko abigisha twese turi ba Mubwirizabutumwa ariko uwo Mwuka niwe umenyesha abantu ibya Yesu cyangwa usobanurira abantu akabatsinda, akabayobora ni Umwuka Wera.

YESU = UMUKUMIRIZI =RUKUNDO ntawe ujya kwa Data atamujyanye

KUGERA KU IREMBO RIRASUKIRWAHO = guca bugufi akemera ko ari umunyabyaha

Zaburi 2:12 – Musome urya Mwana, kugira ngo atarakara mukarimbukira mu nzira, Kuko umujinya we ukongezwa vuba. Hahirwa abamuhungiraho bose.

URYA MWANA=Yesu

Aya magambo mubwirizwabutumwa yayabwiye Mukristu amwihanangiriza kugaruka mu nzira no kutongera kuyoba
Ubutaha tuzakomereza kwa MUSOBANUZI

Donna . Mma Vany