Muhindukirire Uwiteka bigishoboka: Ev Erneste

Imitima yanyu abe ari yo mutanyura mureke imyenda yanyu, muhindukirire Uwiteka Imana yanyu kuko igira impuhwe, Yuzuwe n’imbabazi, ntiyihutira kurakara ahubwo ihorana ibambe ryinshi, kandi yitangira kuzana ikibi: Ev Erneste

Iri ni ijambo dusanga mu gitabo cya Yoweli2.13 aho rigenda rigaruka ku myitwarire idahuye n’imitima Imana yifuza aho abantu basigaye bajya mu nsengero bakitanga ubutunzi bakaririmba hafi gusarara bakabyina ibyuya bikaza bagakora n’ibindi byinshi bigaragaza ko bari gutakambira Imana uko bashoboye nyamara hari ibindi byinshi binangiyeho badakeneye kumvira Imana.

Ugasanga hari ibyo Imana yagutegetse gukora uranga, Undi yabwiwe kureka icyaha runaka nyamara ntabyemera
undi yumva azahitamo uko agenda :Ubwibone ngo si icyaha akabwita ‘kugira isuku’ ubuhehesi ntiyabureka
gusambana,gusomana,caresse, kwikinisha, kureba amafoto n’ama video no kumva ibindi bijyanye n’ubusambanyi ngo ntacyo bitwaye ntiyabireka ngo ntiyareka kwambara imyenda runaka itubahisha Imana ngo ntiwareka AKAZI katarimo gukiranuka ngo ntakandi.

URAKOPERA ntushaka no kubireka, utendeka aba FIANCE ku bandi kubeshya uvuga ko atari icyaha

witirirwa IZINA RY’IMANA ariko uraritukisha.

Uvuga ko uzatanga icyacumi n’amaturo ariko udashaka kureka ibyaha

umwuka w’ubusazi wakwadutseho ukunda IMYENDA ICITSE

IMISATSI YIPFUNDITSE

imvugo zawe ni ibitutsi no gusebanya

nyamara ibyo ukabirengaho ngo URASHAKA IMIGISHA kandi utemera kubireka

IMANA IRAKUBWIYE NGO

TANYURA UMUTIMA WAWE WEMERE IJAMBO RYAYO UREKE GUTANYURA IMYAMBARO kuko ntacyo bizakumarira.

Kumvira Imana ni inzira yo gukizwa no kubona amahoro, ibyiringiro n’ umunezero
niba hari icyo bikubwiye uhindukirire Imana igushoboze ibyo utakwishoza.

Umwigisha: Ernest