Mugwize imbaraga z’umutima kugira ngo mwezwe: Pastor Aaron RUHIMBYA

Ikibazo umuntu wese akwiriye kugira ni ukwibaza ngo ni hehe wagiye ugwiza imbaraga cyangwa ni hehe utazigwijije kugira ngo uzabashe gusoza urugendo amahoro: Pastor Aaron RUHIMBYA

Mugwize imbaraga mu mitima yanyu, kugira ngo umuntu uri imbere muri mwebwe abashe kunesha intambara n’amoshya y’iyi si.

Kugira ngo Imana igufashe kugwiza imbaraga hari ibyo usabwa gukora, hari ibyo usabwa kwigomwa kandi hari n’ibyo usabwa kwirinda.

Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’abatesaronike ba mbere 5:23 hagira hati:” Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.

Nuko mube nka Yesu kandi mugenze nkawe wabyirutse ashimwa n’Imana n’abantu, ubwo yagwizaga ubwenge igihagararo n’ubuntu, aho yagiye akura Imana imwemera kandi imushima.

Dukwiriye kuba abemerwa n’Imana, ubukirisitu bwuzuye ni ubwo ubiba, ukabuvomera bugakura ukabusarura kandi ibi byose biva aho wagwijije imbaraga.

Ntabwo rero ibi byikora, hari imbuto ubiba, hari ibyo ukurura ukabizana muri wowe. Icyo nabasaba nukugwiza imbaraga kugira ngo mubashe kunesha kandi mwemerwe.

Umwigisha: Pastor Aaron RUHIMBYA