Mube maso kandi musenge – Mushimiyimana Josephine

Mube maso kandi musenge – Mushimiyimana Josephine

Ndabasuhuje mwizina rya Yesu

Ni Josephine Mushimiyimana Imana ingiriye ubuntu ngo dusangire ibyo Imana yashize mumutima wanjye.

Ka dusome ijambo ry’Imana ryanditse muri

Mt 26:41

[41]Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”

Umutwe wijamo ni:

  MUBE MASO KANDI MUSENGE

Bibiriya itubwirako mubihe bizaza  ko abantu bamwe bazagwa bakava mubyizerwa bakita kumyuka iyobya ninyigisho zabadayimoni bayobejwe nuburyarya bwabigisha babanyabinyoma bafite inkovu zibyaha mumitima yabo niyompamvu

mukwiye kuba maso mugasenga

Kuko kutabamaso bituma mutagira ingabo ibakingira kuko mujya mumoshya bituma muneshwa  kandi mugwa

Ikindi mwibuke umuririmbyi wavuzengo  jyuba maso wowe muntu wizeye mugitondo ujye wisunga Imana kuko umwanzi yoshya abatari maso ngo abagushe kuko abanga

ni mwisunge Imana  niyo izabafasha ngo numwana muto uzi gusenga Imana azafashwa nogusenga kandi ntazagira ubwoba

Gusenga bizabafasha.

 Mwibukeabakobwa10 batanu babaye abapfu kuko bataribafite amavuta  ahagije yo gushyira mumatabaza yabo ntibasenze ngo babe maso

Ariko batanu bandi babaye abanyabwenge kuko mubigaragara barasenze baba maso kuko baribafite amavuta ahagije yogushyira mumatabaza yabo.

Bibiliya iratubwirango iyo turi iwacu mu mubiri tuba turi kure yumwami wacu Yesu.

Umubiri wifuza kurya ntidusenge tukarangara ukifuza  kuruhuka  ntidukorere umwami wacu Yesu tukagira kurarikira nokwifuza..

Nimugire umwete wo gukorera Imana mwaba muri iwacu mumubiri cg mudahari .

Mube maso musenge ubudasiba kandi murwanye satani nawe azabahunga

musenge  kugirango mutajya mumoshya amatabaza yanyu ahore yaka

Mucunge neza izamu ryanyu kuko  nimutagwa isari Umwami wacu Yesu Kristo twizeye azabahemba

Imana ibahe umugisha

Murakoze.