Mube maso kandi musenge – Mushimiyimana Josephine
Ndabasuhuje mwizina rya Yesu
Ni Josephine Mushimiyimana Imana ingiriye ubuntu ngo dusangire ibyo Imana yashize mumutima wanjye.
Ka dusome ijambo ry’Imana ryanditse muri
Mt 26:41
[41]Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”
Umutwe wijamo ni:
MUBE MASO KANDI MUSENGE
Bibiriya itubwirako mubihe bizaza ko abantu bamwe bazagwa bakava mubyizerwa bakita kumyuka iyobya ninyigisho zabadayimoni bayobejwe nuburyarya bwabigisha babanyabinyoma bafite inkovu zibyaha mumitima yabo niyompamvu
mukwiye kuba maso mugasenga
Kuko kutabamaso bituma mutagira ingabo ibakingira kuko mujya mumoshya bituma muneshwa kandi mugwa
Ikindi mwibuke umuririmbyi wavuzengo jyuba maso wowe muntu wizeye mugitondo ujye wisunga Imana kuko umwanzi yoshya abatari maso ngo abagushe kuko abanga
ni mwisunge Imana niyo izabafasha ngo numwana muto uzi gusenga Imana azafashwa nogusenga kandi ntazagira ubwoba
Gusenga bizabafasha.
Mwibukeabakobwa10 batanu babaye abapfu kuko bataribafite amavuta ahagije yo gushyira mumatabaza yabo ntibasenze ngo babe maso
Ariko batanu bandi babaye abanyabwenge kuko mubigaragara barasenze baba maso kuko baribafite amavuta ahagije yogushyira mumatabaza yabo.
Bibiliya iratubwirango iyo turi iwacu mu mubiri tuba turi kure yumwami wacu Yesu.
Umubiri wifuza kurya ntidusenge tukarangara ukifuza kuruhuka ntidukorere umwami wacu Yesu tukagira kurarikira nokwifuza..
Nimugire umwete wo gukorera Imana mwaba muri iwacu mumubiri cg mudahari .
Mube maso musenge ubudasiba kandi murwanye satani nawe azabahunga
musenge kugirango mutajya mumoshya amatabaza yanyu ahore yaka
Mucunge neza izamu ryanyu kuko nimutagwa isari Umwami wacu Yesu Kristo twizeye azabahemba
Imana ibahe umugisha
Murakoze.