Mur’iyi minsi satani ahagurukiye kugenda yiba abantu integer n’ububyutse bwo gusenga no gukiranuka, nimube maso musenge kugira ngo mugwize imbaraga zo kumutsinda: EV GAHAMANYI J Baptiste
Ijambo ry’Imana muri Yohana :10:10 hagira hati:”Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi”. Mur’iyi minsi satani agenda yiba imitima y’abantu abinyujije mu mayeri agahindukira akabaremera ibya pilate naho ibihe bya originali yamaze kubitwara.
Ugasanga niba umuntu yarajyaga asenga amasengesho y’iminsi 13 akayarangiza ubu ntagikora nay’iminsi itatu, ni ubujura bwa satani kandi uyu iyo ajya kwiba umuntu arabanza akakwereka ko inzira urimo wayobye. Iyo utabaye maso rero uyu mujura ruharwa wo kwiba abantu n’ibyabo byose arakwirenza ukazasigara uri umubiri gusa naho umuntu yaragiye kera.
Niba waragendanaga bibiliya ugashimishwa no kuyisoma, ubu ntukiyikoza usigaye ugendana iyo muri telephone ngo hatazagira ukubonana bibiliya nayo kandi ntuyisoma, ugasanga urasoma bibiliya aruko uri mu rusengero wasohoka bikaba birarangiye, aha niho satani azatangira kukubwira ati:”wagiye usengera mu rugo ko naho Imana ihaba ibyo kujya mu rusengero ukabireka, nyuma y’iminsi mike tuzatangira kukubura mu rusengero nibitinda tuzagusanga mu kabari kuko udasenga arasengera”.
Urasabwa kuba maso, ijambo ry’Imana muri Luka :12:39 hagira hati:”Kandi mumenye ibi yuko nyir’inzu iyaba yamenyaga igihe umujura azazira, yabaye maso, ntiyakunze ko inzu icukurwa”.
Ubundi hari ibintu abantu bakwiriye kumenya, Impamvu abantu bagwa ni ubukene bw’ijambo ry’Imana
Impamvu abakristo badakomera barya ubusa, nukuvuga ko wigishijwe neza kandi mwigishwa ibibagirira akamaro. Wowe wajya gusenga ugasanga baravuga ngo kora kuri mugenzi wawe umumbwirire ngo Imana ikujyanye muri Amerika ukazakomera gute?
Abagikomeye mu nzu y’Imana nuko mwariye neza kd mukarya ibishyitse
Satani agenda akwiba buhoro buhoro ntibabimenye, abantu bamwe satani yarabibye kera ariko nimwongere mukumbure gukorera Imana kuko igihe cyari gishize ni kinini.
Umwigisha: EV GAHAMANYI J Baptiste