Mu ngorane ni ho umenyera Imana bundi bushya

“Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka…”Matayo 5:10

Yesu ni we wabwiye abigishwa be iri jambo. Buri muntu wese hari byinshi umumenyeraho igihe ari mu byago. Burya iyo umuntu atekanye, aguwe neza biragoye kumenya uwo ari we neza. Kandi iyo ur mu byago urushaho kumenya neza abo mubana.

Yobu yasobanukiwe iki kintu ubwo yageragezwaga na Satani. Yobu yabuze ikintu cyose yari afite, utaretse n’abana be. Ikiyongera kuri ibyo, yahatiwe n’umugore we kwihakana Imana ubundi akipfira. Uretse kandi n’uyu mugore, n’inshuti ze zaramutereranye. Ariko yashikamye ku kwizera Imana n’ubwo bose bamutaye.

Byose birangiye, Yobo yabonye ibyikubye kabiri ibyo yari yabuze. Yabwiye Imana ati, ‘Ibyawe nari narabyumvishije amatwi, ariko noneho amaso yanjye arakureba.’ Yobu 42:5.

Ni byiza rwose kwigira ku byo mugenzi wawe yaciyemo. Ariko biba byiza kurushaho igihe nawe ubyiciriyemo. Kirya gihe uba wibaza uti, ‘Ese iki kigeragezo ni cyo kinkwiye?’ ‘Kuki ndi guca muri iki kigeragezo?’

Igisubizo ni iki:

Shikama ku gukiranuka no mu gihe cy’ingorane, kugira ngo uzazivemo wiboneye Imana nk’uko na Yobu yayiboneye, ingorane zirangiye.