Hari abahanga bavuga ko iki ari cyo kintu k’ingenzi gifasha umuntu kudaheranwa n’agahinda. Icyakora hari igihe uba ushaka kuba uri wenyine. Hari n’igihe ushobora kurakarira abantu bagerageza kugufasha kandi ibyo si igitangaza.
Nubwo atari ngombwa ko buri gihe waba uri kumwe n’abantu, nanone ntugahore witaruye abandi kuko hari igihe uzabakenera. Jya ubabwira mu bugwaneza icyo wifuza ko bagukorera n’icyo udashaka.
Jya ugena igihe gikwiriye wamara uri kumwe n’abandi n’igihe wamara uri wenyine.
BIBIIYA IVUGA KO“Ababiri baruta umwe . . . Kuko iyo umwe muri bo aguye, undi aramuhagurutsa.”—Umubwiriza 4:9, 10.