“9. Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi), n’uko utukwa n’abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani.”
(Ibyahishuwe 2:9)
Mu makuba n’ubukene ariko uri umutunzi.
Ntabwo imibabaro uhura nayo yakunyaga ubutunzi waboneye muri Kristo, kuko uwabuguhaye ari Alufa na Omega.
Rev Karayenga Jean Jacques
Nta mpamvu yo gucika intege Kandi twaramenye Imana. Nubwo twakomeza kuba mu bigeragezo,Imana niyo tangiriro n’iherezo ryacu.