Mu kwizera birakunda/Prophet Claude NDAHIMANA

Ezek 37:4-10

[4] Arongera arambwira ati “Hanurira aya magufwa maze uyabwire uti ‘Yemwe mwa magufwa yumye mwe, nimwumve ijambo ry’Uwiteka.

Ubuhanuzi buvuye ku Mana bushobora ku guhindura!! Iyo usubije amaso inyuma ukareba aho wari uri utarakizwa naho ugeze ubu warakijijwe kubw’ijambo ry’Imana mu buzima bwawe hari byinshi byahindutse muri no kuri wowe!

Ijambo ry’Imana; rihindura kandi rikomeza ubuzima bwawe(ibyak 3:1-6);uyu wahoraga asabiriza asuzugurwa yakijijwe n’ijambo ryavuye mu bakozi b’Imana kuko ryari riyobowe n’imana mu mbaraga z’Umwuka Wera! Imana igiye gutuma bishoboka kuko ariyo yavuganye nawe.

Imana igiye ku kuvana ahantu umaze igihe kinini; imyaka ni myinshi abarozi bakwicaze ariko Imana Iravuze ngo haguruka, mu kwizera birakunda! Imana ikugabije ibyakunaniye kuko bitazongera kunanira ukundi;haguruka utera intambwe!

Ugiye kwigenza ntizongera guhekwa!

 

Umwigisha: Prophet Claude NDAHIMANA, Soul Healing Revival Church