Mu ishuri ryo gutegereza

Habakuki 2:1-3
Nzahagarara hejuru y’umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndeba aho ari numve icyo ambwira, n’uko nzasubiza ku bw’icyo namuganyiye.
Maze Uwiteka aransubiza ati “Andika ibyerekanywe ubigaragaze ku mbaho, kugira ngo ubisomye abyihutire.
Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, naho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera.

Muri Iki gitondo natekereje ku bantu bamaze Iminsi mu ishuri ryo gutegereza! Basa n’abarisibiyemo kenshi….batazi igihe rizarangirira Kd babona Imana irimo kubateshereza umwanya! Nifashishije kino cyanditswe cyo mu Buhanuzi bwa Habakuki, nize amagambo ane ku bijyanye no gutegereza isezerano Imana itanga:

  1. Gutegereza kujyana no kwizera Imana. Harimo kutareba ko ibintu byatinze Ahubwo tukamenya ko Imana izi ibyo irimo gukora.
  2. Bifasha kumva ko Imana igenzura byose (God in control). Sijye ugenga ibihe, n’ibibibamo n’Imana;
    3. Biha Imana umwanya wo gukora ibyo ishinzwe. Bisaba kumva ko ariyo izi igikorwa na timing nyayo!
    4. Bikomeza capacity yacu yo kwihangana no gukomera. Ni imwe mu nzira Imana ikoresha irema umuntu mo uwo ishaka.

Hari icyo Imana yakuvuzeho? Tegereza! Imana ntabwo ari umuntu ngo ibeshye!

Mugire umugisha w’Imana.

Ndabakunda.

Umwigisha: Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church of Rwanda