Korali Gahogo igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ikora ivugabutumwa ryo kwamamaza Yesu Christo binyuze mu ndirimbo ikaba izifatanya n’amakorali anyuranye harimo impanga yabo korali La charite ndetse hakazaba hari na Korali Bethlehem yo ku Gisenyi.
Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Korali Gahogo Bwana NIBAMUREKE Thadee ngo ni yubire y’imyaka 25 iyi korali imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimo aho kuyizihiza bizatangira tariki ya 5 kugeza tariki 11 Kanama 2019 muri iyi minsi hakazakorwa ibikorwa binyuranye birimo kubakira uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, gusura abarwayi bizakorerwa ku bitaro bya Kabgayi, kuvuga ubutumwa muri gereza ya muhanga no gukora umuganda rusange igikorwa kizabera kuri sitade ya Muhanga.
Uyu NIBAMUREKE Thadee akomeza avuga ko bazajya banakora igitaramo ku mugoroba ariko kuwa 10 no kuwa 11 kanama 2019 hakazaba igitaramo kizabera kuri sitade ya Muhanga, abantu bakazataramirwa n’amakorali anyuranye harimo korali La Charite na korali Betlehemu yo ku Gisenyi.
Mu bikorwa bizabera muri iyi minsi yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya Korali Gahogo kandi ngo hazabaho no kwerekana Filime igaragaza ubuzima bwa korali Gahogo.
Korali Gahogo ni korali ikora umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo zihimbaza Imana ikaba ibarizwa kuri Adepr Gahogo mu Karere ka Muhanga mu rurembo rw’Amajyepfo, yatangiye ivugabutumwa mu mwaka w’1994 aho bari abaririmbyi 12 ubu bakaba bamaze kugera ku baririmbyi 115, batangiye bakorera umurimo wo kuririmba ari korali La Charite babarizwa ku mudugudu wa Nyabisindu nyuma haza kuvuka umudugudu mushya wa Gahogo baza kugabanyamo bamwe basigara i Nyabisindu abandi bajya i Gahogo.
Iyi korali yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zakunzwe na benshi harimo “Ndaje, wanciye iki n’izindi zinyuranye”.