Itangiriro 16:13
Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati”Uri Imana ireba.” Ati”Mbese Indeba nayiboneye na hano?”
Mu minsi yashize naganiriye n’umuntu ucitse intege cyane kubera ibibazo by’urushako. Nyuma yo kumbwira ibibazo byinshi afite, naribajije ati koko Imana irareba uyu muntu? Kubera kubabazwa n’ibyo yambwiye nageze aho ntekereza ko akarengane n’indiri y’ibibazo arimo Imana itabireba.
Ahari wowe usoma ubu butumwa ujya ugera aho wibaza niba Imana ikureba, niba ireba ibyawe! Niba ariko bimeze, nifuje ko tuganira ku gisubizo cy’icyo kibazo urimo kwibaza binyuze mu ijambo nise “Imana ireba”.
Abantu benshi bazi inkuru ya Hagari, bazi ko yari umuja wa Sarayi, umugore wa Aburamu (Aba baje guhinduka Sara na Aburahamu). Benshi bazi uburyo nyirabuja yamushingiye umugabo we kubw’inyungu zabo, amaze gusama inda, bakamufata nabi kugeza ahunze akerekeza inzira y’ubutayu.
Umuntu wese ushyira mu gaciro yatekereza akababaro n’akarengane ka Hagari. Mu magambo make dore ibyamubayeho:
– Yisanze ari umuja wa Sarayi (abaja ntibagiraga ijambo, bafatwaga nk’ibikoresho);
– Nk’umuja wese yubahaga nyirabuja n’umugabo we;
– Yari umukobwa muto utaratekerezaga ko yahinduka umugore w’umusaza w’imyaka 86 (Itangiriro 16:16);
– Hagari ntiyakunze Aburamu ahubwo bamushingiye ku gahato kuko nta jambo yagiraga kd ntawari kumuvugira;
– Hagari amaze gusama inda y’uriya musaza, yifashe nk’umugore mu rugo n’ubwo nyirabuja we yarakimubona nk’umuja…Aha niho gusuzugurana byavuye;
– Mu buryo butunguranye, Hagari yameneshejwe n’abo yibwiraga ko akemuriye ikibazo gikomeye cy’urubyaro;
– Hagari wari utwite yerekeje inzira yo mu butayu (nta nzu, nta mazi, nta biryo, ahantu hadatuwe…nta mubyaza…).
– Mu kwangara kwe, nta kindi yatekerezaga uretse akarengane n’urupfu yabonaga imbere ye.
Ibi nibyo byatumye yibaza niba Imana imureba. Ati koko Imana irambona? Irareba aka karengane?
Mu gihe yibazaga ibyo bibazo, nibwo yahuye na Marayika w’Uwiteka.
Ndasubiye mu biganiro byiza bagiranye, nashimishijwe n’uburyo ikibazo nyamukuru cya Hagari cyashubijwe bikamuviramo guhimba Imana izina ngo “Imana ireba”.
Nifuje kukubwira wowe usoma iri jambo ko Imana yawe ireba. Ya Mana yabonye Hagari iracyareba, irakubona, irareba ibyawe, irareba ibyo unyuramo, izi neza aho uva, aho ujya n’aho ugeze. N’ubwo wibaza ko atariko bimeze, irakureba aho nyine uri n’uko uhamereye.
Mu nyigisho y’ejo nzagaruka ku mpamvu zigaragaza ko Imana ikureba.
Mugire Umunsi mwiza.
Dr. Fidèle Masengo,
The CityLight Center,
Foursquare Gospel Church