MU IJURU BISHIMIRA IRIMBUKA RYA BABULONI/ALEX PARFAIT NDAYISENGA
“Hanyuma y’ibyo numva mu ijuru ijwi rirenga risa n’iry’abantu benshi bavuga bati “Haleluya! Agakiza n’icyubahiro n’ubutware ni iby’Imana yacu,”
(Ibyahishuwe 19:1)
“Kuko amateka yayo ari ay’ukuri no gukiranuka. Yaciriye ho iteka maraya uwo ukomeye, wononeshaga abari mu isi ubusambanyibwe, kandi imuhoreye amaraso y’Imbata zayo.” ”
(Ibyahishuwe 19:2)
Nyuma y’ Irimbuka rya Babuloni mu gice cya 18, muri iki gice tubona Ijuru ry’ Ishimira irimbuka rya Babuloni ndabibutsa ko Babuloni cyangwa Umugore wa Maraya bigereranwa n’ Ubwami bwa Roma bwariho icyo gihe.
Ndifuza ko hano twumva neza ko irimbuka rya Babuloni ari ugukurwaho kwa Antikristo nyuma yuko itorero rivanwe mu isi, rizaba riri mu kirere na Kristo ripimirwa imirimo mu gihe cy’ imyaka 7 nkuko twabibonye mu gitabo cya Daniel.
Hano mu mirongo ibanza mu ijuru bishimiraga irimbuka rya Babuloni (Gukurwaho kwa Antikristo) kubera impamvu ebyiri
1. Yononeshaga abari mu isi ubusambanyi
2. Kumena amaraso y’ Imbata z’ Imana yamennye.
Abakuru makumyabiri na bane n’ ibizima bine bagaragara bishimira irimbuka rya Babuloni nabo (V4).
“Ijwi riva kuri iyo ntebe riti “Nimushime Imana yacu mwa mbata zayo mwese, namwe abayubaha, aboroheje n’abakomeye!” ”
(Ibyahishuwe 19:5)
V6-10 UBUKWE BW’UMWANA W’ INTAMA NO GUFATWA KWA ANTIKRISTO N’ UMUHANUZI W’ IBINYOMA
“Tunezerwe twishimye, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye,”
(Ibyahishuwe 19:7)
kandi ahawe kwambara umwenda w’igitare mwiza, urabagirana utanduye.” (uwo mwenda w’igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y’abera.)
(Ibyahishuwe 19:8).
Ijwi ry’ abantu benshi n’ayandi majwi byumvikanye mu ijuru yaturukaga ku mubare munini wabari mu ijuru (Abakuru, Ibizima n’ Abamalayika)
Umwami Imana yasingizwaga kubera Kristo azaba yongeye gushyikiriza Imana intebe y’ Ubwami iteka ryose (1 Abakor 5:24). V6
V8 Maraya amaze gukurwaho, Umugeni w’ Umwana w’ Imana yerekanwa yambaye umwambaro w’ Igitare mwiza bisobanuye imirimo yo gukiranuka y’ abera.
V9-10 Abatumiwe mu bukwe bw’ Umwana w’ Intama ni abizera bose cyangwa Itorero. Ubukwe bw’ Umwana w’ Intama bwahanuwe n’ Umuhanuzi Yesaya (Yesaya 25:6-9)
Tubona kandi Yohana abuzwa kuramya Malayika yabonaga, bigaragaza ko Imana n’ Umwana wayo aribo ikwiriye kuramwa iteka. (Ibyah 5:8-14)
Uwari uhetswe n’ Ifarashi y’ Umweru (V3&V11) bishaka kwerekana Kristo, tubona kandi bigaragazwa kuri V13 ko yitwa Jambo ry’ Imana, Kristo niwe Jambo ry’ Imana (Yohana 1:1).
Ifarashi y’ Umweru igaragaza Umutsinzi.
Haleluya Yesu Kristo yaratsinze.
V12-16 Hano Kristo berekana uko yasaba, bavugamo kuba yari afite amaso asa n’ Ibirimi by’ Umuriro n’ inkota ityaye byagaragazaga gukomera kwe.
Yari afite izina ritazwi n’ Umuntu wese kereka we wenyine, Izina bishaka kuvuga Ukuri kose kuri Kristo, Gukomera kuri mu izina rye nta muntu wabimenya mu buryo bwuzuye.
Mu kanwa ke havagamo inkota ityaye kuko azagaruka ku isi aje kurwanya Umubi amuneshe amahanga ayayoboze inkoni y’ Icyuma.
V17-21 Hano tubona Kristo arwana intambara
Abami bo mu isi naya Nyamaswa (Antikristo) bazakoranira hamwe kurwanya Kristo ariko Kristo ngo azafata Mpiri Antikristo nawa muhanuzi w’ ibinyoma kandi bazajugunwa mu nyanja yaka umuriro n’ amazuku ari bazima.
V21 Hano batubwira ko abazaba basigaye nukuvuga ingabo zaya nyamaswa, Kristo azazicisha inkota iva mu kanwa ke. (Reba na none V15).
Iryo niryo herezo rya Antikristo nyuma Satani nawe azabohwa nkuko tuzabibona mu gice gikurikira cya 20 Kristo abone kwima Ingoma y’ Imyaka igihumbi ari kumwe n’ Itorero.
Ndakwifuriza kwimana na Kristo iyo ngoma hano ku isi.
IMANA IBAHE UMUGISHA