Mu Gitondo Impundu Zikavuga

Zaburi 30:6 – Kuko uburakari bwe ari ubw’akanya gato, Ariko urukundo rwe ruzana ubugingo. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, Ariko mu gitondo impundu zikavuga.

Hari igihe umuntu yisanga mu buzima bw’amarira, ijoro ry’akabaro, ry’agahinda, ryo kwiheba, ijoro ryanga guca. Hari umuntu wambwiye ngo amajoro afite muri iyi minsi arangwa no kurira. Ntabwo asinzira…ntabwo atekanye.

Iki ni cya gihe wibaza ngo koko nzakira iyi ndwara? Nziga amashuri ndangize? Nzabona akazi? Nzakora ubukwe? Nzongera mbone umuntu unkunda?…nzabyara ndere, nzava muri iri deni, n’ibindi nk’ibyo!

Ndahamya ko Dawidi yandika iyi Zaburi yari mu bihe bisa n’ibyo.

Hari amasomo nakuye muri iyi Zaburi:

1) Ibigeragezo urimo n’iby’igihe gito.
2) N’ubwo ibuntu bitangira nabi, ntabwo byose birangira nabi.
3) Mu bigeragezo byose ducamo, ni ngobwa kwizera Imana.
4) Uzemere kurira kuko birasanzwe, ariko ntuzemerere amarira kukubuza kubona Imana.
5) Uzemere amarira kukubamo ariko ntuzemere kuyabamo kuko amarira akubamo ni yo akuvamo abisa ibyishimo by’igitondo cyawe.
6)Nyuma yo kubabazwa, hakurikiraho amashimwe. Nasanze ko n’ubwo ijoro ry’amarira ryaba rirerire, iherezo igitondo cy’ibyishimo kiza. Abarira none ejo bazahozwa. Matayo 5:4 – Hahirwa abashavura, Kuko ari bo bazahozwa.

Wikwiheba. Haracyari iminsi yo kwishima.

 

Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO,
Foursquare Church Kimironko