Suzana w’imyaka 60 ngo yari asanzwe azwiho gufata umwanya utari muto agakora ibikorwa byo kwigisha urubyiruko iby’iyobokamana ibi akaba aribyo byatumye ngo yicwa nyuma yo gukorerwa ihohoterwa n’iyicarubozo
Ibimenyetso byo kwa muganga bigaragaza ko Suzana yakorewe ihohoterwa n’iyicarubozo ibintu byamaze igihe kirekire uhereye mu masaha y’igicamunsi cyo kur’uyu wa mbere kugeza mu gitondo cyo kuwa kabiri .
Suzana Der Karkour yari umwarimukazi wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, akaba yari asigaye ari umukorerabushake aho yafashaga urubyiruko mu gusobanukirwa ku nyigisho zo mu rusengero rwa Yaqubiye.
Muri ako gace k’abakirisitu ngo hari hasigaye gusa abagore 18 nyuma y’aho abandi bagiye bahunga kubera iyicarubozo n’ihohoterwa ry’inkozi z’ibibi gusa ngo Suzana we yahisemo kuhaguma ndetse agakomeza gukora ibikorwa bye byo kwigisha iyobokamana.
Umuryango wa SOS Chretiens ukorera mu gace k’iburasirazuba watangaje ko uyu mukecuru yiciwe mu gace ka Idlib nyuma yo kumuhohotera no kumukorera iyicarubozo.
Abakozi bo muryango w’uburenganzira bwa muntu mu gihugu cya Siriya bemeje uru rupfu rwa suzana ndetse abaganga bakaba bahamije ko Suzana yishwe nyuma yo guhohoterwa no gukorerwa iyicarubozo ibintu ngo byamaze amasaha 9 yose.
Claire Evans ni umuyobozi w’umuryango wa gikirisitu witwa International Christian Concern aho yavuze ko uyu mubyeyi Suzana yari inkingi ya mwamba mu bantu b’intangarugero. Akaba avuga ko yababajwe n’urupfu rw’agashinyaguro yishwe ndetse agahamagarira Leta ya Siriya n’ubucamanza gushyiraho amategeko arengera abakirisitu ndetse no gukurikirana abitwikira ubuhemu bagahitana inzirakarengane.
Inkuru dukesha urubuga rwa Infocretienne ivuga ko kugeza ubu ngo haramenyekana abishe uyu mubyeyi ndetse ngo ntihanagaragazwa niba hari igishya kigomba gukora muri icyi gihugu kugira ngo nibura ibikorwa nk’ibi bihagarikwe .
Igihugu cya Siriya ni igihugu kiganjemo abayisiramu aho abagera kuri 90% bose ari abayisilamu ndetse aba bose bakaba bagendera ku mahame n’imigenzo y’iri dini.