Iserukiramuco ry’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Rabagirana Festival) rigiye kubera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya kabiri.
Iri serukiramuco ritegurwa na Christian Communication Ministry, rifite intego yo kugaragaza abanyempano bashya no gusaba abazifite kugira imbuto zituma zaguka zikagirira benshi akamaro.
Kuri iyi nshuro Rabagirana Festival iteganyijwe ku wa 10 Ugushyingo 2019. Izabera muri Dove Hotel ku Gisozi, guhera saa Munani z’amanywa.
Abazayitabira bazataramirwa n’abahanzi batandukanye barimo Simon Kabera, Danny Mutabazi na Sam Rwibasira. Yanatumiwemo amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ya Alarm Ministries, Healing Worship Team, New Melody na Korali El Shaddai. Umuvugabutumwa w’uwo munsi ni Dr Byiringiro Samuel.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 28 Ukwakira 2019, Umuyobozi wa Rabagirana Festival, Nzahoyankuye Nicodème, yavuze ko muri uyu mwaka hakozwe impinduka mu mitegurire y’iserukiramuco.
Yagize ati “Uyu mwaka Rabagirana Festival twahinduye byinshi kandi twizeye ko Imana izadushoboza ibi bitaramo dukora buri mwaka bigasiga umusaruro. Uyu mwaka kwinjira bizaba ari ubuntu nta kiguzi. Turifuza ko abantu bose bazaza muri iki gitaramo kuko hari impano nyinshi Imana yahaye abantu bayo ngo bayikorere. Turaritse rero buri wese kuzaza kureba izo mpano ndetse no kumva ubutumwa bukomeye buzahatangirwa.’’
Yakomeje avuga ko hanatekerezwa uko iri serukiramuco ngarukamwaka rizanagezwa mu bindi bice by’igihugu.
Ati “Igikorwa n’icyaguka hazabonekamo andi makorali atandukanye yo mu yandi matorero. Turatekereza no kwaguka kugera mu ntara uko ubushobozi buzagenda buboneka. Turashaka kuyubaka ikaba nini hanyuma n’abahanzi bo mu Karere bakazamo. Turasaba abafite amafaranga gushyira imbaraga mu muziki uhimbaza Imana.’’
Umuhanzi uri mu bafite igikundiro Danny Mutabazi yavuze ko amahirwe yahawe ari ay’ingenzi cyane ko azabona abo abwira agaciro k’amaraso ya Yesu.
Yagize ati ‘‘Ni ubwa mbere ngiye kuririmba muri iri serukiramuco. Ni umwanya n’amahirwe yo kugaragaza ikibitsanyo nahawe. Ni amahirwe adasanzwe ku baramyi yo kubona abantu benshi mbwira Yesu, ni iby’agaciro.’’
Usibye abahanzi bashya, iserukiramuco ry’uyu mwaka abazaryitabira bazagenerwa impano y’Uruganda rwa Mukamira Dairy.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Amasoko muri Mukamira Dairy, Hitimana Alain, yavuze ko abazagera ahazabera iserukiramuco mbere hari uruhisho bagenewe.
Ati ‘‘Mukamira twishimiye gufasha iyobokamana bihoraho kuko rikora ku mutima kandi rigomba kujyana n’ibyubaka roho. Umuntu uzazira ku gihe hari impano twamuteganyirije.’’
Rabagirana Festival ku nshuro ya mbere yabereye muri Kigali Serena Hotel ku wa 4 Ugushyingo 2018. Yitabiriwe mu buryo bushimishije n’abantu b’ingeri zose.
ANDI MAFOTO YARANZE IKIGANIRO N’ABANYAMAKURU:
Ushaka ibindi bisobanuro wahamagara kuri telefoni igendanwa 0786437383.