Menya uburemere bw’izina, n’impamvu Kristo yaje yitwa Yesu.

Umuvugabutumwa Antoine RUTAYISIRE yavuze ko umuntu ari we wiha izina bitewe n’imirimo imuranga mu buzima bwe bwa buri munsi. Ibi yabivugiye imbere y’imbaga mu iteraniro mu rusengero ayoboye.

Yatanze urugero rw’uko hari igihe abantu bitwa amazi nka ba “Kanyota”, ugasanga hari abitwa ba “Nzogiroshya”, n’ayandi mazina ahabwa umuntu bitewe n’ingeso zimuranga. Aha ni naho ahera ashimangira ko iyo urangwa n’ingeso nziza uhabwa amazina ahuye n’ingeso nziza ufite.

Umuvugabutumwabutumwa Antoine RUTAYISIRE akaba akomeza kugaragaza uburemerwe bw’izina yifashishije izina Yesu Kristo yahawe. Ahangaha yavuze ko ubusanzwe izina Yesu ari izina risanzwe ryo mu bayuda, akaba asobanura ko izina Yesu, rusobanura umucunguzi.

Mu bayuda izina Yesu, Yosuwa na Yesaya ubusanzwe aya yose asobanura umukiza cyangwa umucunguzi. Ari nayo mpamvu ngo Imana ijya kohereza Kristo hano kw’isi yari ifite misiyo ikomeye y’uko Yesu Kristo azacungura abantu.

Antoine yavuze ko impamvu Yesu Kristo yaje yitwa YESU yari uko abantu bavuka ari abanyabyaha; bityo bakaba bari bakeneye umucunguzi.

Ahangaha yaboneyeho gukebura abantu ababwira ko “badakwiye kumenya amateka ya Yesu Kristo nk’uko bazi aya Rudahigwa cyangwa Ruganzu”, ikiruta byose ni ukumugira mu mutima akaba ari we Mwami w’umukiza n’ubugingo bwabo.

Ni byiza rero ko mu buzima bwawe buri munsi wajya uharanira kubaka izina ryiza cyangwa amateka meza asobanura ingeso nziza ufite, by’umwihariko ukongeraho kumenya no kwizera Kristo kugirango uzasige izina ryiza mu gihe uzaba utakiriho ndetse ibyo bikazanakugeza ku ngororano mw’ijuru.