Impuguke zivuga ko kubika inzika bishobora gutera indwara z’umubiri n’izo mu byiyumvo, urugero nko kwiheba, umuvuduko ukabije w’amaraso, tutiriwe tuvuga ko bishobora kugusenyera mu gihe wubatse cyangwa bikanangiza imibanire yawe n’abandi.
Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti “mugirirane neza, mugirirane impuhwe, kandi mube mwiteguye kubabarirana rwose.”—Abefeso 4:32.
Ibyiza byo kubabarira
Aho kugira ngo urware inzika uwo mwashakanye cyangwa abo mubana, kumubabarira bizagufasha kumva ko atari agambiriye kukubabaza. Ibyo bizatuma mwirinda inzika kandi bitume urukundo mukundana rwiyongera.—Ihame rya Bibiliya: Abakolosayi 3:13.
Imirongo y’ingenzi yo muri Bibiliya wazirikana
“Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi.”—Abakolosayi 3:13.
“Twese ducumura kenshi.” —Yakobo 3:2.
“Urukundo rutwikira ibyaha byinshi.”—1 Petero 4:8.