Ubundi Iri jambo “Pasika” mu giheburayo Rivuga “guhita”
Byasobanuraga uko Malaika w’Imana azahita muri Egiputa,agahorera abana ba Israel. Kuva12:10
Twe abo mugihe cya Yesu ntibidusaba gukora nk’ibyo abisrael bakoze 100% kuko ubu YESU niwe Pasika yacu 1kor5:5
Kuzuka kwa Yesu ntiyari inkuru nziza mu matwi y’abamwishe n’abatamwemera, kuva yazuka abapagani bashatse uburyo batesha agaciro izuka rye, nkuko byakozwe nabatambyi n’abakuru baha ibiguzi abasirikare ngo bavuge ko intumwa zamwibye atazutse, nuko bakwiza icyo kinyoma!
Mt 28:12-13,15
Bateranira hamwe n’abakuru bajya inama, bagurira abasirikare ifeza nyinshi,bati “Mujye muvuga muti ‘Abigishwa be baje nijoro dusinziriye, baramwiba.’ Nuko baherako bijyanira ifeza, babigenza uko bohejwe. Iryo jambo ryamamara mu Bayuda na bugingo n’ubu.
Iyi gahunda yo gukwiza ikinyoma yarakomeje kugeza ubwo hageragejwe guhuza umunsi w’izuka rya Yesu (resurrection day) n’umunsi w’ikigirwamana ishtar soma easter cyasengwaga mu burasirazuba bwo hagati,(mezopotamiya) yari imana yingore ishinzwe intambara, urukundo n’uburumbuke( goddess of war,fertility and love)
Amwe mu maturo yaturwaga harimo amagi,imibavu,udukwavu…
Ngaho ahaturutse amagi mubona ku mafoto akwirakwizwa,mu bihe bya pasika, ntaho ahuriye na Pasika yo mu isezerano rya kera, kuko ibyo Imana yasabye abisrael kurya nta magi arimo! Ntaho ahuriye no kuzuka kwa YESU ahuhwo bisa no guterekera ishtar no gushyira mu rujijo Abantu.
Kuvuga ngo happy easter kumunsi Abakristo bazirikana ko Yesu yazutse, ni uguhuza ibidahura, no gutesha agaciro imbaraga zamuzuye nubwo benshi babikora mubutamenya!
Ibaze nawe, amagi no gupfa no kuzuka kwa Yesu byahurira he?
Twakabaye tuvuga HAPPY PASSOVER (Pesach)[PASIKA NZIZA] or HAPPY RESURRECTION DAY [UMUNSI MWIZA W’IZUKA] ibya ishtar tukabirekera ba nyirabyo.
Twe twamenye ukuri dukwiriye kuvuga ibintu mu mazina yabyo.
Abafilip3:15-16
Nuko rero, mwa batunganijwe mwese uko mungana mwe, namwe mube ari ko muhuza uwo mutima, kandi niba hariho ikibatekereresha ukundi cyose, Imana izakibahishurira na cyo.
Ariko rero, ukuri dusohoyemo abe ari ko dukurikiza.
Pastorviva.@gmail.com
POWER OF CHANGE MINISTRIES
Kumbeeee…. najyaga nibaza ibyariya magi nanjye bikanyobera nkibaza aho bihuriye na pasika n’ijambo ry’Imana nkahabura. Murakoze kutwungura ubumenyi.