Paroisse ADEPR Muhehwe irimo yizihiza Yubile y’Imyaka 50 Yavutse tariki ya 18/01/1968 ibyawe na Paroisse Gashonga. Ifite icyicaro mu mudugudu wa Nyarusebeya, Akagali ka Muhehwe, Umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba.
Paroisse Muhehwe yatangiranye abakristo 280 iyobowe na Révérend Pasteur SEMUHUNGU Philippe ubu ikaba ifite abakristo 1631.
Muri iyi myaka 50 Paroisse imaze yabyaye Paroisse enye:
Paroisse Bugarama -cité (1993), Paroisse Nzahaha na Muganza zombi (1999) na Paroisse Nyakibibingo (2006) ariko ikaba itakiriho imidugudu yari iyigize yashyizwe muyandi maparuwasi Umudugudu wa Nyakibingo ugaruka i Muhehwe, indi midugudu ishyirwa muri Mashesha na Nyabintare.
Mu kwizihiza Yubile y’Imyaka 50 hatumiwe abavugabutumwa bwiza nka Pasteur Uwambaje Emmanuel, Chorale Betaniya (ADEPR Gihundwe) na Chorale ABARINZI (ADEPR Gatare-Kicukiro). Uwo munsi, Umuvugizi wa ADEPR nawe azifatanya n’abakristo kwizihiza Yubile.