Kumenya Yesu bifite imbogamizi zirimo no kutagira umujyana n’umuyobozi, abari muri Yesu bazagubwa neza kuko nibo bana b’Imana:Rosette
Ijambo ryImana muri Yesaya :9:5 hagira hati:” Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro”.
Kugira Yesu muri wowe ni ukugira igitangaza muri wowe. Ntibikiri ngombwa ko ushakira ibitangaza ku bapasiteri cyangwa abashumba ahubwo ujye ubishakira mjri Yesu.
Yesaya :9:6 hagira hati:” Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we”.
Naho ijambo ry’Imana muri
Yohana :1:10-12 hagira hatiy Yarimu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab’isi ntibamumenya.Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera.Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.
Umwigisha:Rosette