MBESE URI GUTABAZA NDE MURI IYI MINSI? – EV. NDAYISENGA ESRON

MBESE URI GUTABAZA NDE MURI IYI MINSI? – EV NDAYISENGA ESRON

Nta wundi mutabazi usumba abandi dufite atari Imana yo mu ijuru yaremye byose.

Hari igihe umuntu ageramo agakenera ubutabazi.

Ni nde ukenera ubutabazi?
Ni buri wese ubukenera:umukuru n’umuto,umukire n’umukene,umutware n’imbata,umuzungu n’umwirabura. .…

Umuntu wese kandi yumva yasaba ubutabazi ku muntu ugira icyo amurusha ariko burya ni ukwibeshya hari n’igihe uri munsi yawe mu bushobozi yagutabara kurusha umwe wibwiraga ko yagutabara..

Nusoma hano urareba umutabazi mukuru uwo Ari we.

Zab 121:1-8
[1]Indirimbo y’Amazamuka.Nduburira amaso yanjye ku misozi,Gutabarwa kwanjye kuzava he?

[2]Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka,Waremye ijuru n’isi.

[3]Ntazakundira ibirenge byawe ko biteguza,Ukurinda ntazahunikira.

[4]Dore ūrinda Abisirayeli,Ntazahunikira kandi ntazasinzira.

[5]Uwiteka ni we murinzi wawe,Uwiteka ni igicucu cyawe iburyo bwawe.

[6]Izuba ntirizakwica ku manywa,Cyangwa ukwezi nijoro.

[7]Uwiteka azakurinda ikibi cyose,Ni we uzarinda ubugingo bwawe.

[8]Uwiteka azakurinda amajya n’amaza,Uhereye none ukageza iteka ryose.

Ntihagire ikigukanga dore ikubereye maso kandi izakuneshereza burundu.
Abagusuzugurana Imana bazabona ko icecetse ariko inakora . Hallelujah Hallelujah.

Mwe kwiringira ibitari ibyo kwirigirwa.Byigeze kumbaho niringira lifuti y’umuntu twagombaga gukorana urugendo rurerure nditegura ndategereza,mbonye hashize nk’isaha ku isaha twagombaga guhagurukira ,muhamagaye arambwira ngo yagiye mbere ngo agiye kugera aho ajya,ndumirwa kandi rwose nari namaze kwitegura nanabwiye abo nzasura ko nzaza babizi neza hashize iminsi ngenda mbibibutsa.

Nawe hari igihe wizeye ubutabazi ku muntu ntiwabubona kugeza byibagiranye ariko humura Imana yo ntitabara nk’abantu niba yarapatanye kukurengera izabikora.

Ngaho nimuhumure umurengezi wacu arahari azakora ibyo so wanyu atakoze,ibyo nyogosenge cyangwa nyoko wanyu atakoze,ibyo Tonton na Aunt batakoze,ibyo umukoresha wawe atakoze……Yo izabikora.

Abarira nimwihanagure gutabarwa kurabonetse.