1. INTANGIRIRO
Umuntu wese umubajije niba areba nta gushidikanya igisubizo aguha ni yego ndareba Kandi Koko aba areba.
Nzabaza abantu nka batatu numve icyo bavuga
Ikigaragara bose bavuzeko bareba
Njye ndabanza mbahe igitekerezo
INKUBA N’IGITAGANGURIRWA
Kera inkuba yaratembereye ihura n’igitagangurirwa iti ” ngize imana mpuye nawe kandi ubana n’abantu mbese abantu barumva? Igitagangurirwa kiti”” njye narinziko batareba , none ntanubwo bumva? Inkuba iti kuki uvugako batareba ? Igitagangurirwa kiti iyo nubaka mu nzu zabo baba bandeba nkubaka ku ntebe, ku myenda , ku madirishya mu mfuruka bandeba ntihagire umbuza byamara kuzura nkabona barimo kubisenya babigwamo , ubwo se barareba? Igitagangurirwa kirakomeza kiti kuki wowe uvugako batumva? Inkuba iti iyo imvura igiye kugwa ndakubita cyane ngo mbaburire bugame ariko imvura yagwa nkabona banyagiwe, ubwo se barumva? Birangira bisanze umuntu atareba ndetse atanumva.
Reka dusome ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana 9: 41
Twibuke ko umutwe w’ikigisho utubaza uti mbese urareba?
1. KUBA IMPUMYI BIVUZE IKI?
Nukudasobanukirwa n’ibyo usoma cyangwa wiga ukabifata uko wishakiye nta busesenguzi nawe ubikoreye.
2. ESE IMPUMYI NTA CYAHA IKORA?
Ntabwo Yesu yashakaga kubabwira ko ari impumyi burundu cyangwa ko babana nubumuga bwo kutabona ahubwo yababwiraga ko bavuga ko bareba bazi amategeko, basoma ibitabo ariko ntibigeze basobanukirwa ibya Yesu nkuko byahanuwe na Yesaya.
3. ESE KOKO KO TUVUGA KO TUREBA KUKI DUKORA IBYAHA?
Zaburi 51:7
Dore naremanywe gukiranirwa , mu byaha ni mo mama yambyariye
Mubyukuri twaremanywe gukiranirwa kuko nibyo tuvugako tureba sibyo Imana yo ishaka ko tureba ahubwo twirebera ibijyanye n’irari ryacu.
4. DUKORE IKI KUGIRANGO TUNESHE ICYAHA.
Ijambo ry’Imana risobanura neza ko ikiremwamuntu turi abanyantege nke ndetse kubwacu ntacyo twabasha gukora ngo tuneshe icyaha.
Ariko Pawulo we abivuga neza ati (NSHOBOZWA BYOSE NA KRISTO UMPA IMBARAGA ) ABAFILIPI 4: 13 ntacyo twakwishoboza rero uretse gusaba Imana ikaduha imbaraga.
UMUSOZO:
Itangiriro 21:19
Haravuga ngo Imana imuhumura amaso, abona iriba ,aragenda avoma amazi yuzuye ya mvumba ayaramiza umuhungu we.
Njye nawe reka dusabe Imana iduhumure iduhe imbaraga zo kunesha icyaha kugirango tubeho mubuzima bunezeza Imana.
Amen
Deacon NDAGIJIMANA Elvais