Mbese mu byago umuntu yashima Imana gute?

Mu byago umuntu arashima, ariko ntashima Imana ko yagize ibyago, kuko ibyago bidashimisha. Ahubwo umuntu ashimira ibindi byiza Bihari nubwo haba habayemo ibyago.

Urugero: iyo  umuntu arwaye ashobora gushima Imana ko atapfuye. Iyo umuntu aguye mu gico cy’abambuzi bakambwambura bakanamukomeretsa, ashima Imana ko batamwambuye n’ibindi.

Umukristo agomba gushima Imana igihe cyose kandi muri byose, agashima gukomera kw’Imana: ibyo yaremye, ibyo yakoze, by’umwihariko ibyo yamukoreye, n’ibindi n’ibindi bitangaza byose bimukora ku mutima. Ni byiza gushima ukanatanga n’ituro ry’ishimwe mu gihe bishoboka.

Dore uko Bibiliya ivuga: 4. Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti “Mwishime!” 5.Ineza yanyu imenywe n’abantu bose, Umwami wacu ari bugufi.  6.Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.

 

Umwigisha: Evangelist MUNYESHYAKA Jean Paul